Meddy yahujwe n’umwana wabyinnye indirimbo ye “We don’t care”, amwemerera ubufasha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Meddy yahujwe n’umwana wagaragaje impano idasanzwe mu kubyina indirimbo ye nshya yise “We Don’t Care” yiyemeza kumuha ubufasha.

Muri iyi minsi nibwo Karyugahawe Bright wamaze guhabwa akabyiniro ka Karyuri, yagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abyina indirimbo Meddy.

Ayo mashusho agisakazwa, Meddy yasabye umuntu waba uzi aho umwana abarizwa kumuhuza nawe.

Karyuri wavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa 27 Kanama 2020 nibwo Meddy yaganiriye na Karyuri mu kiganiro cyakozwe hifashishijwe telefoni.

Meddy yemereye uyu mwana kumwitaho mu buzima bwa buri munsi, yemera kumuha amafaranga yo kurya, kumumenyera ibijyanye n’imyambaro, kumwishyurira ishuri cyane ko kugeza ku myaka umunani agize ataratangira kwiga.

Usibye ubuzima bwa buri munsi, Meddy yemereye uyu mwana kumushakira ahantu yakwigira kubyina akaba yavamo umubyinnyi w’umwuga.

Uyu muhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko afite ikipe mu Rwanda igomba kuzita kuri uyu mwana nyuma yo kumenya ibibazo afite.

Karyuri yatawe na nyina, se ntamuzi

Karyuri ni umwana w’imyaka umunani ubana na mushiki we muto. Barerwa na nyirakuru kuko nyina yabataye.

Mukabutera, nyirakuru wa Karyuri yagize ati ”Ninjye urera uyu mwana kuva ari uruhinja, nyina yaramubyaye amunsigira ari muto, ntabwo nzi aho yagiye ndetse na se ntitumuzi.”

Kudatangirira ishuri ku gihe k’uyu mwana, nyirakuru avuga ko byatewe nuko nta bushobozi yari afite.

Yashimiye Meddy wiyemeje kumwitaho ndetse akaba agiye kubafasha kumwishyurira ibirimo n’ishuri.

Uyu mubyeyi utari uzi Meddy, yabanje kugira amakenga y’uko uyu muhanzi yaba yifuza gutwara Karyuri muri Amerika.

Nyuma yo gusobanukirwa, yamushimiye bikomeye agira ati ”Nubwo umureba gutya ubu nari ndwaye umutima wo kumujyana ku ishuri, nari no kwemera nkajya gusaba ariko nkajya kumwandikisha.”

Karyuri Impano ye yo kubyina yayigaragaje kuva mu bwana

Nyirakuru wa Karyuri yavuze ko kenshi yagiye abona impano y’uyu mwana kuva mu bwana bwe.

Yagize ati "Iyo nabaga natiye akaradiyo hakajyamo indirimbo wabonaga ashaka kubyina ndetse ukabona yizihiwe.”

Usibye uyu mubyeyi watangiye kubona impano y’uyu mwana kuva mu buto bwe, Safi Munanira umuturanyi wa Karyuri unamutoza, avuga ko yamubonyemo gukunda umuziki mu 2019.

Ati “Natangiye kubona impano ye umwaka ushize, nabaga ndi gucuranga nkabona araje kandi abikunze. Nibaza ko yabikunze kuko yabonaga mbyina. Umunsi umwe naje gufata amashusho make nyashyira ku mbuga nkoranyambaga mbona abantu barabikunze.”

Indirimbo ’’We Don’t Care’’ yabyinnwe n’uyu mwana, Meddy yayihuriyemo na Rayvanny hamwe na DJ RJ the DJ.

Ni indirimbo yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki mu bihugu byombi cyane ko imaze kuzuza abayirebye ibihumbi 600 mu gihe cy’iminsi itanu.

Karyuri na nyirakuru bishimiye inkunga bijejwe na Meddy
Karyuri hagati ya nyirakuru na Safi umutoza kubyina bari bafite akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .