Uru rubuga rufite imisusire nk’iy’izindi mbuga zicururizwaho indirimbo mu buryo bw’amajwi zirimo ‘Audiomack’, ‘Spotify’, ‘Amazon Music’ n’izindi nk’izo rwakozwe hagamijwe guteza imbere abanyempano batandukanye bakomoka muri Afurika cyane cyane.
Kuri uru rubuga iyo ufunguje konti nta kindi kintu usabwa, kubikuza ni buri mezi atandatu, ndetse bishyura kuri konti ya banki no kuri Mobile Money muri Muatarama no muri Nyakanga.
Amafaranga abarwa bitewe n’uko indirimbo cyangwa ikindi kintu cy’ijwi cyashyizweho cyumvishwe cyangwa cyamanuweho.
Pacifique Girinshuti ukuriye uru rubuga mu Rwanda yashishikarije Abanyarwanda bashaka kumanura(download) indirimbo mu buryo bworoshye gukurikira uru rubuga, anasaba abahanzi batandukanye gushyiraho indirimbo kuko ho byoroshye kuba umuntu yahembwa mu gihe afite abantu bazumvishe benshi.
Yavuze ko ari umuyoboro w’Abanyafurika kandi ugamije guteza imbere abahanzi, ati “Ni umuyoboro ugamije guteza abahanzi b’Abanyafurika imbere.”
Uru rubuga kugeza ubu rukoreshwa n’abageri kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana ane, muri Kamena umwaka ushize mu isuzuma ryakozwe byagaragaye ko abarukoresha bavuye kuri miliyoni eshanu.
Mdundo ifite icyicaro muri Denmark. Ikoreshwa mu bihugu ku Isi yose, kugeza ubu ibirimo Kenya, Tanzania, Uganda, Nigeria, Ghana, Zambia, Zimbabwe, Mozambique, Angola, u Rwanda, Cameroun, Congo, Malawi, Afurika y’Epfo na Namibia.
Ikorana n’abahanzi barenga 60.000 muri Afurika yose. Mu 2017 Warner Music Group izwi cyane mu gufasha abahanzi batandukanye muri Amerika, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Mdundo.
Kugeza ubu indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda bakomeye barimo Bruce Melodie, The Ben, Meddy, Davis D n’abandi benshi bakomeye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!