Mu mpera z’iki Cyumweru hatanzwe ibihembo bya Kiss Summer Awards 2020, abanyamuziki batanu bararanye akanyamuneza ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020.
Muri aba baraye neza, harimo na Kevin Kade watahanye igihembo cy’umuhanzi mushya mu muziki ariko wagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gihe cy’impeshyi.
Kevin Kade akiva gufata igihembo cye kuri Kiss Fm, yabwiye IGIHE ko ikintu yarushije abandi bahanzi bari bahatanye ari uko we indirimbo ze zihariye gukundwa n’abakobwa benshi.
Yagize ati“Ni iby’agaciro kuri njyewe, mbere na mbere ndashimira Imana, abafana banjye, Bagenzi Bernard […]. Kuba ndi mushya ariko nkegukana igihembo byo bihera mu gukora cyane ukizerera mu byo ukora n’abantu bakabyizereramo. Ndashimira abantu bose babigizemo uruhare kuko njye ntacyo nari kwishoboza.”
Avuga icyo yarushije abo bari bahatanye, Kevin Kade yagize ati”Nta kidasanzwe nabarushije, ariko ibintu dukora bikundwa n’abakobwa. Njye mfite abakobwa benshi bakunda ibintu byanjye. Nabarushije abakobwa benshi. Narakoze, mfite indirimbo yitwa Like you igiye kuzuza miliyoni, bigaragaza ko bidaterwa n’igihe umaze mu muziki, ahubwo ibyo ukora.”
Uyu musore nyuma yo kwegukana iki gihembo yavuze ko ubu agiye gushyira imbaraga mu muziki we ku buryo abakunzi be batazigera bicwa n’irungu.
Kevin Kade utarasoza amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo, kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bakizamuka ariko bahanzwe amaso n’abakunzi b’umuziki nk’uzavamo icyamamare cy’ejo hazaza.
Uyu watangiye umuziki mu 2019, yahereye ku ndirimbo ye Sofia, akurikizaho Mi Amor yakoranye na Riderman, iya gatatu ye ni Like you yahuriyemo n’abahanzi babana muri Incredible; Davis D na Seyn.
Mu minsi ishize uyu musore yasohoye indirimbo nshya yise Kao, iyi iri no mu zigezweho cyane ndetse ntawatinya guhamya ko yaba ari nayo yamuhesheje igihembo cya Kiss Summer Awards2020.
Kevin Kade nyuma yo kwegukana igihembo muri Kiss Summer Awards
Uko abategura Kiss Summer Awards babona imigendekere y’iri rushanwa
Reba indirimbo nshya Kao ya Kevin Kade



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!