Iby’uyu mushinga we, Mbanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yagarukaga ku byo atekereza Miss Rwanda izamumarira ndetse n’icyo Abanyarwanda bamwitegaho aramutse yegukanye ikamba.
Mbanda yagize ati “Nindamuka negukanye ikamba rya Miss Rwanda, ndashaka kuzashishikariza urubyiruko kujya mu burezi (abarimu) kuko ubushakashatsi nakoze bwanyeretse ko rutajya rwitabira aka kazi kandi gafitiye akamaro igihugu.”
Mbanda avuga ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, rukwiye kwinjira no mu burezi rugatanga umusanzu warwo mu kubaka ejo hazaza heza.
Uyu mushinga Mbanda ahamya ko azabasha kuwugeraho neza kandi byoroshye naramuka yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, nk’urubuga ruha umwana w’umukobwa ijambo akagaragaza icyo ashoboye.
Uyu mukobwa si ubwa mbere agiye guhatana mu marushanwa y’ubwiza. Yavuze ko mu 2016 ubwo yigaga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga ku ishuri ryisumbuye yizeho.
Mbanda Godwin Esther ni nimero 15 akaba umukobwa w’imyaka 18. Ni umwe mu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi muri Nyamata High School.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!