{Mavenge Sudi ahamya ko atazongera gukorana indirimbo n’abahanzi bakibyiruka bitewe n’amagambo Lil G yaririmbye mu ndirimbo ‘Gakoni k’abakobwa’ ngo ntibari barabyumvikanye ubwo bayisubiranagamo.}

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mavenge Sudi yavuze ko Lil G yamuhemukiye cyane igihe basubiranagamo indirimbo Gakoni k’abakobwa ibi bikaba byaramuhaye isomo ry’uko akwiye kugendera kure abahanzi b’iki gihe mu bijyanye no kuba yakwemera gukorana na bo indirimbo ngo kuko bashobora kumwicira izina nk’uko Lil G yabigenje akabimenya nta garuriro.

Mavenge Sudi yagize ati “Uriya mwana yaje kunsaba kenshi ko dusubiranamo iriya ndirimbo ndabyanga akomeza kumpatiriza ambwira ko mama we yakundaga indirimbo zanjye nyuma nza kubimwemerera ariko mubwira ko amagambo yagombaga kuririmba twagomba kuyakorera ubugororangingo”

Akomeza agira ati “Ibyo twarabikoze ariko nyuma yaje kunca ruhinga inyuma ajya gushyiramo amagambo tutavuganye . Numvise indirimbo yaramaze kugera hanze numva abantu batangiye kumfata uko ntari, ubu nararahiye sinzongera gukorana n’abana”.

Ashimangira ko yazinutswe, Mavenge yagize ati “Aho kugirango nongere kwemera gukorana indirimbo n’undi muhanzi w’urubyiruko ahubwo byarutwa nuko nakumva yarasubiyemo indirimbo yanjye atarigeze abimbwira”.

Lil G ushinjwa guhemukira Mavenge ndetse akaba ari na we ntandaro yatumye afata umanzuro ko atazongera kuririmbana n’abandi bahanzi, ahamya ko ibyo yaririmbye ari Mavenge wabyanditse.

Ati “Amagambo naririmbye ni Mavenge wayanditse sinzi impamvu ibyo abivuga njye birantunguye cyane”.