Iyi niyo ndirimbo ye ya mbere ivuga ku rukundo ariko si yo ya mbere mu nzira ye y’ubuhanzi kuko afite n’izindi zihimbaza Imana, harimo n’iyo aheruka gukorana na Uncle Austin yitwa “Nkwamamaze”.

Yavuze ko impamvu yahisemo gushyira hanze indirimbo itari iyo guhimbaza Imana ari uko inganzo ye idafite umupaka ahubwo ko azajya ahimba akurikije uko we yiyumva kandi bijyanye n’ibyo sosiyete ikeneye kandi bitamubuza kuba umukirisitu nyawe.

Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ni uko gukunda atari amagambo ahubwo ari ibikorwa, bityo bigatuma uwo ubwiye iryo jambo ry’urukundo na we atajijinganya kukubwira yego bitewe n’ibikorwa umukorera.

Ati “Ngufitiye ibanga, ndagusaba umutuzo ndetse n’akanya gato ko kunyumva.”

Indirimbo “Ibanga” iri mu njyana igezweho ya Afrofusion. Afrofusion ni urusobe rw’umuziki wa Kinyafrika. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri The Future Studio na Producer David naho amashusho yayo atunganywa na Papa Emile.

Marius Bison ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi w’ibikoresho bitandukanye bya muzika birimo gitari na piano akaba ndetse umwarimu n’umuyobozi w’indirimbo mu makorali yo mu Kiliziya Gatolika.

Yatangiye umuziki igihe yigaga mu mashuri yisumbuye aho yize mu iseminari nto ariho benshi mu bitegura kuba abapadiri bahera maze urukundo rwe rwa muzika rukavuka ubwo.

Arangije mu iseminari nto yakomeje mu iseminari nkuru aho yifuzaga kuzaba Padiri ariko bitewe no kwimariramo umuziki ndetse n’inshingano abapadiri baba bafite, asanga atazashobora kubibangikanya byombi maze ahitamo kwiyegurira muzika ibyo kuba Padiri aba abiteye umugongo atyo.

Uyu musore mu ndirimbo hagaragaramo Munezero Aline uzwi nka Bijou muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya
Uyu musore mu ndirimbo hagaragaramo Munezero Aline uzwi nka Bijou muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya
Marius Bison azwi mu makorali yo muri Kiliziya Gatolika nk'umuririmbyi w'umunyempano
Marius Bison azwi mu makorali yo muri Kiliziya Gatolika nk'umuririmbyi w'umunyempano