Ibi Marina yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gutaramira abakunzi be bo mu Karere ka Rubavu, ku wa 30 Ugushyingo 2024.
Mu kiganiro yatanze nyuma yo kuva ku rubyiniro, Marina ubwo yari abajijwe ku byo kwibagisha, yabihakanye ahamya ko atari ibintu yakora.
Ati “Iyo nabonaga buriya butumwa byarandakazaga cyane kuko narinzi ko atari ukuri, njye navuze ko narwaye malaria bo babihinduramo ibindi bintu, ntekereza ko umuntu wese ukurikira imbuga nkoranyambaga yabibonye, ntabwo nabikunze kuko bari bari kubeshya cyane.”
Abajijwe niba yaba yarongereye ikibuno nkuko byavugwaga, Marina yagize ati “Ukuri ni uko ntakora ibyo bintu, Imana ibindinde.”
Marina mu buryo bwo gutebya yavuze ko nubwo abantu bakomeje kuvuga ko yazanye ikibuno ahubwo we azi ko yananutse, ati “Ahubwo narananutse […] niko imfura zibyibuha, iyo unanutse unanuka munda wabyibuha ukabyibuha ikibuno, sinzi impamvu batabyumva.”
Marina wongeye gushimangira ko ibyo abantu bamuvuzeho byari ibinyoma, yijeje abakunzi be indirimbo nshya mu gihe cya vuba mbere y’uko umwaka urangira.
Marina ni umwe mu bahanzi bari biyambajwe mu gitaramo cyo kurwanya agakoko gatera SIDA cyaberaga mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Ugushyingo 2024 aho yahuriye n’abarimo Riderman, Platini, Juno Kizigenza ndetse na Niyo Bosco.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!