00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maranatha Family Choir yashyize umucyo ku byo guhagarikwa nyuma yo kuririmbana na Knowless

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 September 2024 saa 05:40
Yasuwe :

Maranatha Family Choir yahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yasobanuye ibyavuzwe byo guhagarikwa, nyuma y’indirimbo bakoranye na Butera Knowless bise “Nyigisha” yagiye hanze mu mezi atatu ashize.

Iyi korali muri Kamena uyu mwaka yasubiranyemo na Butera Knowless iyi ndirimbo, ndetse hari hakwirakwiye amakuru yavugaga ko nyuma yo kuyihuriramo bagiranye ikibazo n’itorero bagahagarikwa.

Selemani Munyazikwiye uhagarariye Maranatha family Choir, yabwiye IGIHE ko ayo makuru atari yo na gato kuko bamaze igihe babayeho badashingiye ku itorero na rimwe.

Ati “Twahisemo kuririmba tutarema ibice. Benshi bumva ko niba uririmba indirimbo zihimbaza udashobora kuririmbana n’umuntu witwa ko aririmba indirimbo zisanzwe ariko mu by’ukuri mu buzima busanzwe turasenga kandi tukabana n’abandi bahanzi basanzwe. Ikindi abo bahanzi bashobora gufata gutyo nabo hari igihe baba basenga.”

Akomeza avuga ko izo mbogamizi zagiye zibaho kera bakibaho barebererwa n’idini, uyu munsi bakaba babayeho bigenga batagendera ku idini na rimwe gusa bagengwa n’Imana.

Ati “Ikindi nko kuri Knowless twararirimbanye kera we n’umugabo kandi nawe arabyivugira. Uko twari tumeze mbere ntabwo byari gukunda ariko bitewe n’uburyo twahisemo bwo kubaho tutarobanura ndetse na bya bindi by’amadini ngo aha ntiwahajya, aho ariho hose tubona ubutumwa tugomba kubutanga. Kuri we byahise biba nk’amata abyaye amavuta.”

Munyazikwiye avuga ko atari Knowless bakoranye wenyine ku buryo indirimbo bahuriyemo yari gutuma babahagarika, ahubwo yemeza ko bahisemo kuva mu itorero bagasigamo barumuna babo.

Ati “Siwe wenyine na Nel Ngabo twarakoranye kandi dushaka gukorana n’abandi benshi barimo abahanzi basanzwe n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ntabwo baduhagaritse kuko ntabwo tukiri korali igengwa n’itorero, turi ukwacu itorero rishaka ko dukorana turakorana. Hari abahari b’abana bitwa Maranatha Choir twe twahinduye izina twitwa Maranatha Family Choir urumva rero ko twigenga ariko tugengwa n’Imana.”

Iyi korali yafashe umwanzuro wo kuririmba indirimbo zihumuriza imitima cyane cyane ko, kuri ubu yashyize hanze inshya yise “Komera” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiz naho amashusho akorwa na Gad. Ni indirimbo bavuga ko batekereje bagendeye ku bihe bigoye abantu ku giti cyabo barimo, imiryango itabanye neza n’ibibazo bya buri munsi biri gutuma ndetse bamwe biyambura ubuzima.

Munyazikwiye, ati “Niyo mpamvu twashatse gutanga ubu butumwa bwo gukomeza abantu mu byo bari kunyuramo ngo bamenye ko Imana ari imbaraga zacu n’umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”

Maranatha Family Choir kandi mu rwego rwo gukomeza kujya ikora ibikorwa birenze umuziki, kuri ubu iri muri gahunda yo kujya ifasha abantu bari mu bibazo. Mu minsi ishize bafatantije na Solid’Africa bagemuriye ibiribwa abarwariye muri Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Reba “Komera”, indirimbo nshya ya Maranatha family Choir

Maranatha Family Choir ivuga ko yahisemo kubaho mu buzima budashingiye ku idini
Uretse kuririmba Maranatha yanatangiye ibikorwa byo gufasha. Mu minsi ishize bafatantije na Solid’Africa bagemuriye ibiribwa abarwariye muri Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)
Maranatha Family Choir ivuga ko ifite gahunda ndende yo guhuza imbaraga n'abandi bahanzi baririmba umuziki usanzwe cyangwa se uwo guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .