Ibi byatangajwe na Selemani Munyazikwiye uhagarariye Maranatha Family Choir. Yabwiye IGIHE ko mu myaka myinshi bamaze bakora umurimo w’ivugabutumwa bahisemo gukora amavugurura.
Ati “Maranatha Family Choir ni itsinda ry’abaririmbyi batangiye kera, ariko mu myaka ine ishize twahisemo guhindura byinshi birimo uburyo dukora, uko turirimba, dufata amajwi n’amashusho y’indirimbo n’uburyo duteguramo ibitaramo ndetse n’imiyoborere yacu.”
Yanahise atangaza ko muri ibyo byose bahisemo no gutangira umushinga wa album izajya hanze mu mezi ya vuba ndetse n’igitaramo.
Ati “Mu gihe kiri imbere, dufite intego yo gushyira hanze album nshya y’amajwi, ndetse turi no gutegura igitaramo gikomeye kizaba mu 2026 kizahuza abakunzi bacu n’abantu bose bifuza kuramya Imana mu buryo budasanzwe.”
Uyu musore avuga ko kuri ubu mu mishinga bafite harimo kugenda bashyira hanze indirimbo imwe imwe ndetse no gukorana n’abandi bahanzi. Ikindi bateganya ni ugukora ibitaramo ahantu hatandukanye mu nsengero.
Maranatha Family Choir izwi cyane nka Korali yakuriyemo umuhanzikazi Butera Knowless ndetse mu minsi yashize basubiranyemo indirimbo y’uyu muhanzikazi yise “Nyigisha”.
Munyazikwiye aheruka kubwira IGIHE ko ubu nta torero babarizwamo kuko bamaze igihe babayeho badashingiye ku itorero na rimwe. Ati “Twahisemo kuririmba tutarema ibice.”
Kugeza ubu aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo nshya bise “Irasubiza”. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Marc Kibamba, amashusho yayo ayoborwa na Gad, mu gihe yanditswe na Aimable Byiringiro usanzwe ari umuririmbyi w’iyi korali.
Ifite ubutumwa bwo guhumuriza, guha abantu icyizere no kubibutsa ko Imana ari iyo kwizera kuko isubiza amasengesho.
Reba iyi ndirimbo nshya ya Maranatha
Izindi ndirimbo Maranatha iheruka gushyira hanze



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!