00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maranatha Family Choir yateguje album n’igitaramo gikomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 May 2025 saa 09:36
Yasuwe :

Maranatha Family Choir yahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yanahozemo umuhanzikazi Butera Knowless, yateguje album yayo ya mbere nyuma y’imyaka myinshi imaze bakora umuziki ariko ntayo bagira.

Ibi byatangajwe na Selemani Munyazikwiye uhagarariye Maranatha Family Choir. Yabwiye IGIHE ko mu myaka myinshi bamaze bakora umurimo w’ivugabutumwa bahisemo gukora amavugurura.

Ati “Maranatha Family Choir ni itsinda ry’abaririmbyi batangiye kera, ariko mu myaka ine ishize twahisemo guhindura byinshi birimo uburyo dukora, uko turirimba, dufata amajwi n’amashusho y’indirimbo n’uburyo duteguramo ibitaramo ndetse n’imiyoborere yacu.”

Yanahise atangaza ko muri ibyo byose bahisemo no gutangira umushinga wa album izajya hanze mu mezi ya vuba ndetse n’igitaramo.

Ati “Mu gihe kiri imbere, dufite intego yo gushyira hanze album nshya y’amajwi, ndetse turi no gutegura igitaramo gikomeye kizaba mu 2026 kizahuza abakunzi bacu n’abantu bose bifuza kuramya Imana mu buryo budasanzwe.”

Uyu musore avuga ko kuri ubu mu mishinga bafite harimo kugenda bashyira hanze indirimbo imwe imwe ndetse no gukorana n’abandi bahanzi. Ikindi bateganya ni ugukora ibitaramo ahantu hatandukanye mu nsengero.

Maranatha Family Choir izwi cyane nka Korali yakuriyemo umuhanzikazi Butera Knowless ndetse mu minsi yashize basubiranyemo indirimbo y’uyu muhanzikazi yise “Nyigisha”.

Munyazikwiye aheruka kubwira IGIHE ko ubu nta torero babarizwamo kuko bamaze igihe babayeho badashingiye ku itorero na rimwe. Ati “Twahisemo kuririmba tutarema ibice.”

Kugeza ubu aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo nshya bise “Irasubiza”. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Marc Kibamba, amashusho yayo ayoborwa na Gad, mu gihe yanditswe na Aimable Byiringiro usanzwe ari umuririmbyi w’iyi korali.

Ifite ubutumwa bwo guhumuriza, guha abantu icyizere no kubibutsa ko Imana ari iyo kwizera kuko isubiza amasengesho.

Reba iyi ndirimbo nshya ya Maranatha

Izindi ndirimbo Maranatha iheruka gushyira hanze

Maranatha Family Choir igiye gukora igitaramo ndetse inashyire hanze album nyuma y'igihe kinini yari imaze mu muziki nta album igira
Maranatha Family Choir ni imwe muri korali zimaze igihe kinini. Yatangiriye mu Badiventisiti ariko abayigize ubu bahisemo kubaho nta torero bashingiyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .