00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yatunguwe n’imyitwarire ya Bushali baherutse gukorana indirimbo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 September 2022 saa 06:56
Yasuwe :

Mani Martin yavuze uburyo yatunguwe n’imyitwarire y’umuraperi Bushali baherutse gukorana indirimbo, ahamya ko uwo yajyaga yumva ku mbuga nkoranyambaga ahabanye kure n’uwo yiboneye bakorana.

Ibi Mani Martin abigarutseho nyuma yo gukorana indirimbo ’Ntunkinishe’ n’uyu muraperi uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin avuga ko yatunguwe cyane n’imyitwarire ya Bushali we yari asanzwe azi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mani Martin yagize ati “Ubusanzwe nari nzi ko Bushali ari umusazi, umuntu utumvikana, bigoye kuganiriza ikintu ngo yumve ariko natunguwe n’uko ari umusore utuje, ukunda gutega amatwi umuntu yewe akagira ubwenge bwinshi mu byo akora byose.”

Mani Martin yavuze ko ikindi cyamukoze ku mutima mu gihe yamaranye na Bushali ari ukuntu uyu musore akunda akazi ke, akagashyiraho umutima we wose mu gihe akarimo.

Ati “Urumva guhuza umuziki wanjye na Bushali bituma abakunzi bacu babona ibintu bitandukanye n’ibyo basanzwe bumva. Ni iby’agaciro gukorana n’umuhanzi nk’uriya.”

Iyi ndirimbo nshya ya Mani Martin yakozwe mu buryo bw’amajwi na The Major mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Suidick.

Mani Martin yatunguwe n’imyitwarire ya Bushali baherutse gukorana indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .