Mani Martin yasuye iyi nzu ndangamurage ayobowe na Professor Yoshi, umwarimu mu bijyanye no gukemura amakimbirane muri Kaminuza ya Hiroshima.
Mani Martin yavuze ko uru rugendo rwamufashije kwiyubakamo imbaraga zo guharanira amahoro, ku rundi ruhande uyu muhanzi akaba yahise amenyesha abakunzi be ko bahise bamuha ikaze muri Hiroshima City University aho azataramira ihuriro ry’abanyeshuri bakomoka muri Afurika bigayo.
Mani Martin ahamya ko ibi bitaramo bigamije kumvisha abazabyitabira album ye nshya yise ‘Rebirth’ amaze igihe ari no kugerageza kumenyekanisha mu Rwanda.
Muri Kamena 2019 nibwo Mani Martin yaherukaga gutaramira mu Buyapani. Icyo gihe yari yagiye mu Buyapani mu rugendo rwari rugamije gusakaza amahoro binyuze mu mu muziki, yakoreye mu bice bitandukanye birimo ahitwa Saga hizihirijwe isabukuru ya UNICEF, Kobe na Fukuchima.
Yitabiriye kandi igitaramo kiba buri mwaka cyiswe ‘Rwanda For Summer' cyo kwizihiza umuco nyarwanda, asura abana biga kuva mu mashuri y’incuke kugera muri kaminuza, akomereza ku rwibutso rwa Hiroshima ahatewe ibisasu bya kirimbuzi mu ntambara ya kabiri y’Isi, aranahataramira.










Ibitekerezo 0