Madedeli yamaze gushyira hanze agace ka mbere k’iyi filime igaragaramo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda nka Emmanuel Rugaba na Kakuze Cecile.
Mu kiganiro na IGIHE, Madedeli yavuze ko yari amaze iminsi mu myiteguro yo gukora filime ye bwite.
Ati “Uyu ni umushinga wagutse ugizwe na filime y’uruhererekane ifite inkuru zivuga ku nkomoko y’ibibazo benshi bakunda guhura nabyo mu buzima bwa buri munsi.”
Madedeli ahamya ko iyi filime izaba ifata ku ngeri zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu by’umwihariko bakazibanda ku bibazo biba mu miryango.
Uretse Papa Sava yamamayemo, Madedeli yanamenyekanye muri filime nka ‘Indoto’, ‘Kaliza wa kalisa’ na ‘The Bishop’s Family’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!