Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Nzeri 2022 ni bwo Madebeats yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe aho yari aherekejwe n’inshuti ze nke zirimo DJ Pius.

Mu kiganiro na IGIHE uyu musore yavuze ko nagera mu Bwongereza agomba kunyura i Londres gato kuko hari ibyo agomba kuhafata, ubundi agakomereza i Manchester aho azaba atuye.

Abajijwe ikimujyanye, Madebeats yagize ati “Nagize amahirwe mfite ibyangombwa byo kuhakorera umuziki, urebye nimukiyeyo ariko ni naho ngiye gukorera.”

Madebeats avuga ko hari abantu bagiye bakorana ibiganiro bitandukanye ku buryo yizeye ko mu muziki agiye kuzamura urwego rwe ndetse n’urwa muzika y’u Rwanda muri rusange.

Uyu mugabo yanaboneyeho akanya ko guhamya ko mu bintu agiye kwitaho harimo no gutunganya indirimbo z’abahanzi bakoranye mu minsi ishize yari atararangiza.

Abajijwe niba hari abahanzi b’i Burayi bari kuganira uko yabafasha, yagize ati “Mbirimo hari abo twavuganye ariko nshaka kugerayo tukabona kunoza gahunda.”

Madebeats yavuze ko ikintu kimujyanye mu Bwongereza ari ugukora umuziki cyane ko ari amahirwe abonye yo kwagura umwuga we.

Madebeats yijeje abakunzi b'umuziki ko n'ubundi nta kindi kimujyanye kitari ugutunganya indirimbo z'abahanzi
Madebeats yijeje abakunzi b'umuziki ko n'ubundi nta kindi kimujyanye kitari ugutunganya indirimbo z'abahanzi
DJ Pius mu baherekeje Madebeats wimukiye mu Bwongereza
DJ Pius mu baherekeje Madebeats wimukiye mu Bwongereza
Junior Giti yahuriye na Madebeats ku kibuga cy'indege aboneraho akanya ko kumusezera
Junior Giti yahuriye na Madebeats ku kibuga cy'indege aboneraho akanya ko kumusezera
Madebeats yaherekejwe n'inshuti ze nke zirimo na Igor Sentore
Madebeats yaherekejwe n'inshuti ze nke zirimo na Igor Sentore