Uwavuga ko imwe mu nkuru z’imyidagaduro zaranze umwaka wa 2025 ari iy’urukundo hagati ya Jolly Mutesi na Lugumi Saidi ntabwo yaba abeshye. Icyakora uko iminsi yicumaga ni ko yagendaga igabanya umurindi.
Ubusanzwe Lugumi Saidi azwiho kuba adakurikira abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, umwaka ushize hafi ya wose kuri konti ye ya Instagram yakurikiraga izindi ebyiri zirimo iy’ubucuruzi bwe n’iya Jolly Mutesi.
Kuba barananyuzagamo bakabwirana utugambo turyoheye amatwi, ibyo ubwabyo byari ikimenyetso simusiga cy’uko baba bafitanye umubano udasanzwe.
Uko iminsi yagiye yigira imbere, twa tugambo babwiranaga twagiye dushira, bigera n’aho Lugumi akura Jolly Mutesi mu bo akurikira kuri Instagram, ibyatumye benshi batekereza ko iby’urukundo byakonje.
Ku rundi ruhande, Jolly Mutesi yabajijwe kenshi mu itangazamakuru niba yaba asigaye akundana n’uyu mugabo ariko nta na rimwe yigeze yemera cyangwa ngo ahakane ayo makuru ahubwo kenshi yakunze gukwepa iki kibazo.
Abakurikirana imbuga nkoranyambaga z’uyu mugabo, batunguwe no kubona yongeye Alliah Cool mu bo akurikira kuri Instagram, ibyatumye bahita basamira hejuru iby’iyi nkuru isa n’ikimenyetso simusiga cy’uko Lugumi Saidi yaba yaramusimbuje Jolly Mutesi.
Icyakora nubwo wavuga ko ari ibimenyetso bica amarenga y’ibivugwa, yaba Lugumi Saidi na Alliah Cool ntawe uravuga ku mubano wabo.
Lugumi Saidi azwi cyane muri Tanzania nk’umucuruzi, mu gihe Jolly Mutesi bari bamaze igihe bavugwa mu nkuru z’urukundo yamenyekanye cyane nka Miss Rwanda 2016 mu gihe Alliah Cool we winjiye mu nkuru z’umubano n’uyu mugabo azwi cyane muri Sinema y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!