{Umuhanzi Lino G wahoze abarizwa mu itsinda rya Urban Boyz aratangaza ko ubu ari mu rugamba rukomeye rwo kuzamura umuziki we kugira ngo agere byibuze ku rwego iri tsinda rigezeho ari naryo yahoze abarizwamo dore ko amaze imyaka ikabakaba umunani akora ariko umusaruro ukaguma hasi.}
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yihaye ingamba nshya zo gukora cyane, gushyira umutima ku muziki gusa, gukora amashusho meza y’indirimbo kugira ngo azamure urwego rw’umuziki we.
Mu magambo ye Lino G yagize ati’ umuziki nkwubayemo imyaka myinshi nakoranye indirimbo na Urban Boyz nk’ Ikicaro, Garuka n’izindi , mu minsi mike ishize twakoranye nanone iyitwa Paradizo, ikibazo njye sinashyiragamo ingufu cyane ubu nje ubudahagarara nanashyize hanze indirimbo yitwa” Be my wife” ni nshya yanjye”.
Nubwo bitoroshye ,Lino G ngo agiye gukora mu buryo bwose bushoboka kugira ngo umuziki we utere imbere avaneho icyuho kimaze imyaka igera ku munani kiburizamo inyungu ze z’umuziki.

Lino G yagiye akora indirimbo zitandukanye nka ‘Naragukundaga’ yakoranye na Kamachi , ‘Birahinduka’ yakoranye na Fazzo, ‘Ruraryoha’ yakoranye na Paccy wo muri TNP, muri iyi minsi akaba ari guteganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Paradizo ariyo yakoranye n’itsinda yahozemo rya Urban Boyz.

Ibitekerezo 0