00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lewis Hamilton yagaragaye afashe ku nda y’Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukuriwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 July 2025 saa 09:43
Yasuwe :

Lewis Hamilton ufite amateka akomeye mu mukino wa Formula 1, yagaragaye afashe ku nda y’Umunyarwandakazi, Naomi Schiff, umenyerewe mu mukino wo gusiganwa mu modoka ndetse no kuwusesengura nk’umunyamakuru kuri Sky Sports, wenda kwibaruka.

Ni mu mafoto y’uruhererekane yashyizwe kuri Instagram na Naomi Schiff, aho yanditse ati “Igihe umwuka w’ubutwari uhuye n’igitangaza cy’iremwa. Umwana ugiye kuvuka yamaze guheshwa umugisha.”

Naomi na Lewis Hamilton, basanzwe bafitanye umubano ukomeye ndetse uyu mugabo w’icyamamare mu mukino wa Formula 1, yagiye amurwanirira mu bihe bikomeye aho uyu mugore yabaga ari kotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2022, ubwo Naomi Schiff yatangiraga gukoreshwa mu gikorwa cyo kumurika imodoka ya ‘Mercedes AMG Petronas F1 Team’ no kuba umufatanyabikorwa mu kiganiro cya Sky Sports F1 kitwa Any Driven Monday, hari umwe mu bakoresha urubuga rwa X wakemanze ubushobozi bwe.

Uwo muntu yanditse ati “Dore Naomi Schiff, umusesenguzi mushya wa Sky Sports muri Formula 1. Mwatekereza ko impamvu nyamukuru yamuhesheje aka kazi ari iyihe? Inyunganizi: si ubunararibonye muri Formula 1.”

Naomi yasubije yerekana ko ibyo bitamuteye impungenge, agaragaza ko atita ku bamutuka.

Icyo gihe Lewis Hamilton, ari mu bashyigikiye uyu mugore agaragaza ko afite ubushobozi, kuko yahoze ari umukinnyi mu masiganwa y’imodoka.

Ati “Naomi yahoze ari umukinnyi wa siporo y’amamodoka wabigize umwuga, kandi afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo bye nk’umunyamakuru wa Sky. Yagaragaje ko ari umutungo ukomeye kuva yakwinjira mu ikipe, kandi dukwiye kwakira itangazamakuru rihagarariye buri wese n’amaboko yombi. Haracyari urugendo rurerure rwo guhindura iyi myumvire muri siporo.”

Naomi Schiff ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yavukiye mu Bubiligi, akurira muri Afurika y’Epfo ariko ubu aba mu Bwongereza.

Naomi wavutse tariki 18 Gicurasi 1994, amaze kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku modoka kuva mu mwaka wa 2010.

Yakinnye mu marushanwa ya Southern African Formula Volkswagen, akina muri Clio Cup China Series, KTM X-Bow GT4 ndetse kuva mu mwaka wa 2019 ari gukina muri W Series.

Mu mwaka wa 2020 yagizwe umwe mu bashinzwe imenyekanishabikorwa mu isiganwa ry’abagore ry’utumodoka duto dutwarwa n’umuntu umwe ‘single-seater racing’ ryitwa ‘W-Series’.

Mu 2022 uyu mugore yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku modoka awufatanya no gukora itangazamakuru yatangiriye muri Sky Sports. Nyuma y’umwaka umwe gusa, Naomi Schiff yaje guhabwa akazi muri Canal+.

Muri Nzeri 2024, nibwo Naomi Schiff yarushinze na Alexandre Dedieu bari bamaze igihe bakundana.

Akanyamuneza kari kose kuri Naomi Schiff ukuriwe
Lewis Hamilton yagaragaye afashe ku nda ya Naomi Schiff ukuriwe
Naomi Schiff asanzwe ari inshuti ya Lewis Hamilton wamamaye mu gusiganwa mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .