Ni mu mafoto y’uruhererekane yashyizwe kuri Instagram na Naomi Schiff, aho yanditse ati “Igihe umwuka w’ubutwari uhuye n’igitangaza cy’iremwa. Umwana ugiye kuvuka yamaze guheshwa umugisha.”
Naomi na Lewis Hamilton, basanzwe bafitanye umubano ukomeye ndetse uyu mugabo w’icyamamare mu mukino wa Formula 1, yagiye amurwanirira mu bihe bikomeye aho uyu mugore yabaga ari kotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga.
Mu 2022, ubwo Naomi Schiff yatangiraga gukoreshwa mu gikorwa cyo kumurika imodoka ya ‘Mercedes AMG Petronas F1 Team’ no kuba umufatanyabikorwa mu kiganiro cya Sky Sports F1 kitwa Any Driven Monday, hari umwe mu bakoresha urubuga rwa X wakemanze ubushobozi bwe.
Uwo muntu yanditse ati “Dore Naomi Schiff, umusesenguzi mushya wa Sky Sports muri Formula 1. Mwatekereza ko impamvu nyamukuru yamuhesheje aka kazi ari iyihe? Inyunganizi: si ubunararibonye muri Formula 1.”
Naomi yasubije yerekana ko ibyo bitamuteye impungenge, agaragaza ko atita ku bamutuka.
Icyo gihe Lewis Hamilton, ari mu bashyigikiye uyu mugore agaragaza ko afite ubushobozi, kuko yahoze ari umukinnyi mu masiganwa y’imodoka.
Ati “Naomi yahoze ari umukinnyi wa siporo y’amamodoka wabigize umwuga, kandi afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo bye nk’umunyamakuru wa Sky. Yagaragaje ko ari umutungo ukomeye kuva yakwinjira mu ikipe, kandi dukwiye kwakira itangazamakuru rihagarariye buri wese n’amaboko yombi. Haracyari urugendo rurerure rwo guhindura iyi myumvire muri siporo.”
Naomi Schiff ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yavukiye mu Bubiligi, akurira muri Afurika y’Epfo ariko ubu aba mu Bwongereza.
Naomi wavutse tariki 18 Gicurasi 1994, amaze kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku modoka kuva mu mwaka wa 2010.
Yakinnye mu marushanwa ya Southern African Formula Volkswagen, akina muri Clio Cup China Series, KTM X-Bow GT4 ndetse kuva mu mwaka wa 2019 ari gukina muri W Series.
Mu mwaka wa 2020 yagizwe umwe mu bashinzwe imenyekanishabikorwa mu isiganwa ry’abagore ry’utumodoka duto dutwarwa n’umuntu umwe ‘single-seater racing’ ryitwa ‘W-Series’.
Mu 2022 uyu mugore yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku modoka awufatanya no gukora itangazamakuru yatangiriye muri Sky Sports. Nyuma y’umwaka umwe gusa, Naomi Schiff yaje guhabwa akazi muri Canal+.
Muri Nzeri 2024, nibwo Naomi Schiff yarushinze na Alexandre Dedieu bari bamaze igihe bakundana.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!