Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2024, muri Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kabiri tariki 22 Ukwakira, abari gutegura iki gikorwa bavuze ko kizaba kigamije kugaragaza iterambere ry’abafite ubumuga n’ubudaheza kuri bo.
Umuyobozi wa 1000 Hills Events yateguye iki gikorwa, Nathan Offodox Ntaganzwa, yatangaje ko hazabaho gutanga ibihembo ku bantu n’ibigo bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga ndetse kuri uwo munsi hakaba n’iserukamuco rizamurikirwamo ibintu bitandukanye.
Ati “Iri serukiramuco icyo rigamije ni ukugira ngo hakorwe ubukangurambaga. Uyu mwaka tugiye kugaragaza iry’umunsi umwe aho abantu bazagaragaza ibyo bakora ndetse hanakorwe ubukangurangurambaga bwihariye bwo kugaragaza akamaro ko kudaheza.”
1000 Hills Events ivuga ko hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kumurika iby’abantu bafite ubumuga n’abandi bazabyina bagaragaza impano bafite, ndetse no gutanga ibihembo ku bantu ku giti cyabo n’ibigo by’abikorera byorohereza abafite ubumuga.
Ibi bihembo bizahabwa abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye, yaba ibito n’ibinini bidaheza abafite ubumuga mu kazi ka buri munsi.
Umukozi ushinzwe ihame ry’Uburinganire, imibereho myiza no kudahezwa kw’abafite ubumuga mu mushinga wa Feed the Future Rwanda Hanga Akazi uterwa inkunga na USAID, Come Ndemezo, avuga ko bo mu kazi kabo ka buri munsi badaheza urubyiruko, abagore cyangwa abafite ubumuga.
Ati “Dushaka ko ibigo byikorera bibona kudaheza nk’icyerekezo cyiza ndetse no kumenya inyungu zo guha akazi abantu bafite ubumuga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile yatangaje ko iki gikorwa kizarushaho gutinyura abafite ubumuga bwo kutabona. Ashimira Leta n’ibindi bigo bikomeje gahunda yo kudaheza abafite ubumuga.
Ati “Benshi muri twe rimwe na rimwe twajyaga tugira ubwoba bwo kugaragaza ibiturimo, n’ubwo twaba dushoboye ibintu bihambaye. Ubu, twageze kuri byinshi ndetse benshi bafite ubumuga bigiriye icyizere.”
Ushaka kugira umuntu cyangwa ikigo uha amahirwe ngo bahatane muri ibi bihembo wakanda hano: https://rdia.igihe.rw/
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!