Uyu mwana yatangiye umuziki akiri muto kuko yabitangiye afite imyaka itanu nyuma yo kwiyumvamo impano yo kuririmba ndetse akabifashwamo n’umuryango we.
Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 14 zitandukanye mu gihe cy’imyaka ibiri gusa amaze akora umuziki kandi akabifatanya n’amasomo.
Ntabwo ari ibisanzwe kubona umwana muto ufite ubuhanga nk’ubwo mu kuririmba ariko usanga uko iminsi ishira Abanyarwanda bagenda basobanukirwa kurushaho n’ibyo abana babo bakura barota kubabyo.
Ni inkuru itangaje ku buryo benshi bibaza uburyo bishoboka ko umwana wiga mu wa mbere w’amashuri abanza uri kuzuza imyaka irindwi y’amavuko yaba afite indirimbo 14 zose zifite amashusho.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umubyeyi wa Umutoni, Singayirimana Consolee, yavuze ko yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba ku myaka mike cyane ku buryo umuryango n’abaturanyi bawo bajyaga kenshi bamushungera ubwo yabaga atangiye kuririmba.
Ati “Twatangiye tubona akunze kuririmba cyane akiri muto. Tubona ko bishobora kuzamufasha mu buzima bwe nibwo twatangiye kumufasha kugendera mu byo akunda. Iyo yabaga ari kuririmba abantu bazaga gushungera kubera impano itangaje n’ubuhanga yagaragazaga.”
Mu kumenya ko uyu mwana afite impano uyu muryango ngo wigiriye inama yo kumushyigikira ndetse no kumumenyereza kuririmba hakiri kare ku buryo mu myaka mike iri imbere byazamugirira umumaro.
Byatangiriye ku kumushingira urubuga rwa YouTube bise “Umutoni Liliane Official “ ari narwo anyuzaho indirimbo ze kugira ngo bimufashe kumenyekanisha ibihangano bye mu buryo bworoshye.
Ku myaka itanu yonyine Liliane wari ukiri mu mashuri y’inshuke yinjijwe muri “Studio” itunganya umuziki mu buryo bwa kinyamwuga atangira urugendo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akajya yungamo no kurata ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Uretse kuririmba ariko ngo no mu ishuri ni umwana witwara neza kandi utsinda ndetse kuri we yumva yifuza kuzaba umuhanzi w’ikirangirire mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kugeza ubu Umutoni Liliane ukunzwe na benshi by’umwihariko mu Karere ka Huye amaze gushyira hanze ibihangano 14 birimo indirimbo yise “Ubuzima bwanjye” , “Kugasambi” n’izindi.
Afite inzozi zo kugera ku rwego rwo kwitabira ibitaramo bikomeye mu Rwanda kandi ni ibintu agaragaza ko nakomeza gufashwa mu kwagura impano ye bizatanga umusaruro ukomeye ku iterambere ry’umuziki muri rusange.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!