Uyu mukobwa umaze amezi umunani atwite inda ya Al Pacino bamenyanye muri Mata 2022.

Al Pacino asanzwe afite abana batatu barimo babiri yabyaranye na Beverly D'Angelo n’undi umwe yabyaranye na Jan Tarrant.

Noor Alfallah ageze mu rukundo na Al Pacino nyuma yo gutandukana n’abarimo umuririmbyi Mick Jagger w’imyaka 79 bakundanye mu 2017 bamarana umwaka umwe.

Uyu mukobwa uzwiho gukundana n’abagabo bakuze mu 2018 yanavuzwe mu nkuru z’urukundo yari afitanye n’umuherwe Nicolas Berggruen w’imyaka 61.

Al Pacino witegura umwana wa kane ni umukinnyi wa filime wamamaye akina muzirimo, The Godfather (1972) , Scarface (1983), The Godfather part II (1974), A Scent of Women (1992), The Irishman (2019), n’izindi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaruka kuri Al Pacino ugiye kubyara umwana ku myaka 82 na Robert De Niro wibarutse umwana wa karindwi ku myaka 79.

Mu myaka itandatu ishize Noor Alfallah yanavuzwe mu rukundo na Mick Jagger w'imyaka 79
Mu myaka itandatu ishize Noor Alfallah yanavuzwe mu rukundo na Mick Jagger w'imyaka 79
Mu 2018 Noor Alfallah wari ufite imyaka 24  yakundanaga n'umuherwe Nicolas Berggruen  we wari ufite imyaka 56
Mu 2018 Noor Alfallah wari ufite imyaka 24 yakundanaga n'umuherwe Nicolas Berggruen we wari ufite imyaka 56
Noor Alfallah utwite inda ya  Al Pacino
Noor Alfallah utwite inda ya Al Pacino
Al Pacino wamamariye muri filime nka The Godfather aritegura umwana wa kane ku myaka 82
Al Pacino wamamariye muri filime nka The Godfather aritegura umwana wa kane ku myaka 82