Aba bahanzi bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe ‘Blankets&Wine’ kizabera mu Mujyi wa Kampala ku wa 17 Ukuboza 2023.

Konshens wamaze kugera mu Mujyi wa Kampala agahita ajya gusura imva ya Mowzey Radio mu rwego rwo kumuha icyubahiro, azataramana n’abarimo Kivumbi King n’abandi banyamuziki bafite amazina akomeye muri Uganda.

Kivumbi King yiyongereye mu bahanzi baririmbye muri ibi bitaramo bikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’abarimo The Ben, Bruce Melodie, Mike Kayihura n’abandi.

Ni umuraperi ugiye kwitabira iki gitaramo afite indirimbo zirimo Captain yakoranye na A Pass uri mu bahanzi bafite izina muri Uganda, Wine aherutse gusohora, Keza n’izindi nyinshi.

Kivumbi kandi agiye kwitabira iki gitaramo nyuma yo gutumirwa mu cyitwa 'Kwivuga' cyabereye muri Kampala Serena Hotel yari yatumiwemo na Lilian Mbabazi ku wa 11 Ukuboza 2023.

Konshens yamamaye mu ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall nka ’Simple Song’, Gal A Bubble , Couple Up, Walk And Wine n’izindi yamenyekanye cyane mu Rwanda ku wa 1 Mutarama 2016.

Kivumbi King yatumiwe muri 'Blankets&Wine' cyanatumiwemo Konshens wamaze kugera i Kampala
Kivumbi King yatumiwe muri 'Blankets&Wine' cyanatumiwemo Konshens wamaze kugera i Kampala
Konshens yamaze kugera i Kampala yitabiriye igitaramo azahuriramo na Kivumbi King
Konshens yamaze kugera i Kampala yitabiriye igitaramo azahuriramo na Kivumbi King
Akigera i Kampala, Konshens yasuye imva ya Mowzey Radio wo mu itsinda rya Good Lyfe uherutse kwitaba Imana
Akigera i Kampala, Konshens yasuye imva ya Mowzey Radio wo mu itsinda rya Good Lyfe uherutse kwitaba Imana
Konshens yashyize indabyo ku mva ya Mowzey Radio
Konshens yashyize indabyo ku mva ya Mowzey Radio