Kuri ubu abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo harimo Ed Sheeran, Chris Brown, Mariah Carey, Davido na Omah Lay mu ndirimbo ziri guca ibintu n’abo mu Rwanda nka Kitoko, Junior Rumaga, Bigizi Gentil n’abandi.
In Love – Kitoko
Ni indirimbo nshya ya Kitoko Bibarwa. Muri iyi ndirimbo, aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore waryohewe n'urukundo mu buryo buhambaye.
Urukundo rw'ikigusa – Junior Rumaga
Ni igisigo cy’urukundo cy’umuhanzi cyangwa Umusizi Rumaga wa Nsekanabo. Muri iki gisigo aba arata umukobwa wamuguye ku nzoka, akamukunda mu buryo budasanzwe.
My Way – Igor Mabano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Igor Mabano. Uyu muhanzi wari umaze igihe kinini atumvikana mu muziki nyuma yo kurushinga, muri ‘My Way’ aba yishyize mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa agatangira kumusaba ko yareka akamukunda mu buryo bwe.
I Wish I Was You – Logan Joe ft. Fireman
Aba bahanzi baba bishyize mu mwanya w’umusore, ubwira umukobwa ko amwifuza, kugira ngo yibonere uburyo amukundamo budasanzwe kandi bwihariye.
Afande atazatugaya – Gentil Bigizi
Ni indirimbo ivuga ku rugamba rwa Twirwaneho, umutwe ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Igaruka kuri Col Rukunda Michel uzwi nka Makanika wari umuyobozi wawo, waguye mu gitero cya Drone y’ihuriro ry’Ingabo za RDC ku wa 19 Gashyantare 2025.
Bazanga – Gauchi ft. Sean Brizz
Gauchi yongeye gukora mu nganzo asohora amashusho y’indirimbo “Bazanga”, yakoranye na Sean Brizz. Iyi ndirimbo yatunganyijwe n'aba Producer batandukanye barimo Evydecks, Fazzo Pro na Bob Pro , amashusho yayo yatunganyijwe Ab Godwin.
"Bazanga" ni indirimbo ya Kabiri, Gauchi akoranye na Sean Brizz nyuma y’iyo bise ‘Amahitamo’ yakoreshejwe cyane mu bikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika mu 2024.
Miyamora – Adecute
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Adecute uri mu bakiri kuzamuka. Uyu mukobwa aba aririmba, agaragaza uko umukobwa ashobora gushotorwa n’umusore, bikarangira amwigaruriye.
Hallelujah – Mwiza Zawadi
Ni indirimbo nshya ya Mwiza Zawadi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Aba agaragaza ko mu gihe Imana iri mu ruhande rw’abayubaha batazigera bakorwa n’isoni.
Amashimwe – Serge I Ft Bertrand Mugiraneza
Ni indirimbo ya Serge Iyamuremye yasubiranyemo na Bertrand Mugiraneza. Ni indirimbo y’uyu musore yamamaye mu myaka irenga 10 ishize, ubwo yari umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya Imana. Iyi ndirimbo aba bahanzi bayisubiyemo mu buryo bugezweho.
Da Promota yashyize hanze EP yise "Aranzi" yahurijemo Emmy Vox na Sean Brizz
Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Da Promota, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze EP nshya y'indirimbo enye.
Da Promota ni izina rimenyerewe mu muziki wo kuramya Imana, aho yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo Ndagushima, Isengesho, Ingabire yahurijemo abahanzi barimo na Aline Gahongayire, Nzahora ndirimbo yahurijemo Prosper Nkomezi na Aime Uwimana.
Kuri ubu yashyize hanze EP y'indirimbo enye aho ziri ku mbuga zitandukanye akoresha zicururizwaho umuziki. Zirimo iyo yise “Aranzi”, “Umunezero”, “Niwe” yahuriyemo na Emmy Vox na Sean Brizz n'indi yitwa “Urugo ruhire”
Marvine, Lydia na Merci nibo bakobwa bumvikana mu ndirimbo Aranzi ya Da Promota akaba ari nayo yitiriye EP ye. Merci worshiper yongera kumvikana mu ndirimbo yitwa Umunezero yakozwe na STYLEZ MADE IT.
Faya – J SHA ft. Kenny Sol
Muri iyi ndirimbo aba bakobwa barimo kuzamuka b’impanga biyise J SHA baba baririmba bishyize mu mwanya w’umukobwa, uri kwinginga umusore ngo amwisanzureho. Ni mu gihe mu gitero cya Kenny Sol yumvikana yishyize mu mwanya w’umusore wamaze kwemera iki gikorwa akavuga ati ‘nushaka umbwire ndare, kuva ku wa mbere kugeza ku Cyumweru’.
Okay – Mr. Kagame ft. Masauti
Mr.Kagame yahuje imbaraga na Masauti uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya. Iyi ndirimbo yasohotse mu bw’amashusho yakozwe hifashishijwe AI. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bashimagiza ubwiza bw’umukobwa.
Director P yashyize hanze album
Director wabaye umujyanama wa Rita Kagaju, yashyize hanze album nshya yise “Curiosity”. Ni album yahuriyeho abahanzi batandukanye biganjemo abafite amazina akomeye mu Rwanda.
Iriho indirimbo yakoranye na Yuhii Mic , ivuga ku rukundo mu buryo butangaje. Iya gatatu yayikoranye na Kevin Skaa mu gihe iya kane yayikoranyeho na Rlutta, bavuga uko Kigali ari we share, abagabo, batereta abakobwa impeta bazihishe.
Iriho n'indirimbo yakoranye na J-Sha. Ivuga ku rukundo rutari urw’imikino rw’abantu bakuze bazi iyo bajya. Yanakoranye na Derek Sano ndetse na Rita Ange Kagaju.
Icupa Wee – Zitha Organ
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Zitha Organ uri mu bahanzi bari kuzamuka. Muri iyi ndirimbo aba agaruka ku bibi byo kunywa inzoga.
Jame- Adrick Akim ft Papa Cyangwe
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Adrick Akim ukomoka mu Burundi na Papa Cyangwe. Aba bahanzi baba bishyize mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa mu buryo budasanzwe ku buryo adashaka kumuhara.
Kanjogera Cover – Derrick Don Divin X Bonza Music Band
Derrick Don Divin afatanyije na Bonza Music Band basubiyemo indirimbo Kanjogera yamamaye mu myaka yashize. Iyi ndirimbo yamenyekanye nka ’Kanjogera w’Injonge’ imaze kwambukiranya ibinyejana bitatu.
Ifite intango ku ngoma ya Kigeli Rwabugili mu wa 1883, yari imaze gusubirwamo n’abahanzi bagera kuri batatu mu gihe cy’imyaka 139 (1883-2022).
Abayisubiyemo bari bazwi mu mateka y’u Rwanda muri bo twavuga: ”Mahwehwe, Rujindiri Berinarudo na Intore Masamba Alphonse. Ubu undi wayisubiyemo ni Derrick Don uzwi cyane mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi ba kera.
Hangover – Kenny Kai
Ni indirimbo nshya ya Kenny Kai. Uyu muhanzi muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ukuntu, akunda umukunzi we mu buryo budasanzwe ariko na none agakekeranya ko bishobora kuba byatewe n’agatama.
Ndagufite – Promise K
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Promise K. Aba agaragaza uko abantu, biborohera kunyurwa mu rukundo no kurwishimira.
“Weho” – Fox Makare
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Fox Makare uri mu bakizamuka. Uyu muraperi aba avuga ku mukobwa wamubonye, ari mu kirori akamwishimira kugeza batangiye gukururana.
Indirimbo zo hanze…
Outside – Cardi B
With You – Davido ft. Omah Lay
Pawa – Mbosso
Holy Blindfold – Chris Brown
The One – Ykee Benda
Ebenezer – Proff Jay x Jose Chamillion Feat. Q Chief
Papasito – Karol G
Drive (From F1® The Movie) – Ed Sheeran
I Got You – Jovial x Otile Brown
On fait Comment? – Singuila
Beautiful – Spyro ft Oxlade
Mr Electric Blue – Benson Boone
Braveface – Halle


Ibitekerezo 0