{Umunsi wa St Valentin ufatwa nk'umunsi wahariwe abakundana uba tariki 14 Gashyantare, IGIHE yasuye hamwe mu hantu hahirwa impano zitangwa ku bakunda ndetse inaganira n'abantu batandukanye ku bijyanye n'uyu munsi.}
Kuva kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaseribateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira.
Aho IGIHE yabashije kugera mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu nzu zicuruza imitako n’izindi mpano zitandukanye by’umwihariko izifasha abakundanye gushimisha abakunzi babo, byagaragaye ko uyu munsi utizihizwa n’urubyiruko gusa ahubwo hari n’icyiciro cy’abakuze cyishimira bikomeye uyu munsi.
Bamwe mu bantu twaganiriye, badutangarije ko uyu munsi baba bateganya impano zidasanzwe bagenera abakunzi babo kandi bakarushaho kwishimana kuri uyu munsi dore ko iyi tariki usanga hari n’ibirori bitandukanye biba byateguriwe abakundana mu buryo butandukanye.

Benshi bavugaga ko mu masaha y’ijoro bari busoreze ibyishimo by’uyu munsi mu bitaramo bitandukanye byateguwe mu Mujyi wa Kigali, icya Christopher kuri Serena Hotel, igitaramo cya Soirée des Amoureux kuri Hotel de Mille Collines, kuri Galaxy Hotel, icya Dream Boyz kuri Classic Hotel n’ibindi bitandukanye byateguwe hirya no hino muri Kigali.













Ibitekerezo 0