00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khloe Kardashian yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda yatewe na Tristan Thompson

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 22 September 2022 saa 12:54
Yasuwe :

Khloé Alexandra Kardashian yatangaje ko yashenguwe bikomeye no kumenya ko Tristan Thompson yamuciye inyuma akabyarana n’undi mugore, mu gihe nabo bari mu myiteguro y’ umwana wabo wa kabiri w’umuhungu.

Umuryango w’aba-Kardashians witegura kwerekana ikiganiro gishya, washyize ahagaragara integuza zacyo bagaragaza uburyo Tristan Thompson w’imyaka 31 yababaje bikomeye umukobwa wabo Khloe Kardashian.

Mu mashusho yamamaza iki kiganiro bise ‘The Kardashains’ mu kiniga cyinshi, Khloe w’imyaka 38 avuga uburyo yashenguwe umutima no kumenya ko umukunzi we yabyaranye n’undi mugore kandi nabo bari biteguye kwakira undi mwana.

Iki kiganiro byitezwe ko kizagaragaza neza uburyo uyu muryango wabaye hafi umukobwa wabo mu bihe bikomeye yari ari knyuramo yatewe na Tristan Thompson wamamaye muri Basketball ya Amerika (NBA).

Kristen Mary Jenner, umubyeyi wa Khloe na we agaragara mu mashusho yamamaza iki kiganiro avuga ko bigoye kureba umukobwa we arira kubera igikomere yatewe n’umusore bakundanaga.

Kylie Jenner w’imyaka 25 we aherutse gutangaza ko umuryango we warakariye cyane Tristan Thompson kubera amakosa yita ko atababarirwa yakoreye umukobwa wabo.

Uyu mwana wa kabiri wa Khloe na Tristan ni umwana batwitiwe n’undi mugore wemeye guhabwa intanga zabo akabatwitira mu buryo bwemewe n’amategeko (Surrogacy).

Uyu mwana w’umuhungu yavutse muri Kanama 2022, akaba umwana waje akurikira umukobwa wabo bise True umaze kuzuza imyaka ine.

Umwana Tristan Thompson yabyaye hanze yavutse mu Ukuboza umwaka ushize, amubyaranye n’umunyamideli akaba n’umutoza w’imyitozo ngororamubiri Maralee Nichols.

Khloe Kardashian yafashwe n’ikiniga ubwo yasobanuraga umubano we na Trsitan wamuciye inyuma akabyarana n'undi mugore
Maralee Nichols wabyaranye na Tristan Thompson umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .