Uyu ni umwana wa kabiri wavutse mu muryango wa Kevin Hart na Eniko Hart gusa hari abandi babiri ba Kevin Hart na bo babana n’uyu muryango.
Eniko yanditse amagambo agaragaza umunezero nyuma kwibaruka ndetse hari aho yagize ati “Ijuru rito ryaje ku Isi. Ikaze ku Isi mwana w’umukobwa mwiza.”
Kevin Hart n’umugore we batangaje ko bari hafi kwibaruka umwana muri Werurwe 2020.
Kevin Hart asanzwe afite abandi bana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Torrei Hart barimo umukobwa w’imyaka 15 witwa Heaven Hart na Hendrix Hart ufite imyaka 12.
Kevin na Eniko basezeranye mu 2016. Umwana wabo wa mbere w’imyaka ibiri, yitwa Kenzo Kash Hart.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!