Iyi nguzanyo yari yarabaye ikibazo. Ubusanzwe kugira ngo Hongrie na Slovakia bikoreshe ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya, byisunga Ukraine kuko inyuramo umuyoboro wabyo. Ukraine yari yarawufunze kugira ngo ihatirize EU kwihutisha inguzanyo yemerewe.
Iyi nguzanyo yemejwe n’abayobozi ba EU mu nama bari bahuriyemo i Bruxelles mu Bubiligi ndetse bahita bongera gushyiriraho ibihano u Burusiya.
Biteganyijwe ko amasezerano yemeza burundu ibijyanye n’iyi nguzanyo azashyirwaho umukono n’abayobozi b’i Burayi ku wa 24 Mata 2026 muri Chypre.
Ubundi iyi nguzanyo yemejwe ko izahabwa Ukraine mu Ukuboza 2025, gusa muri Gashyantare 2026, uwari Minisitiri w’Intebe wa Hongrie yasabye ko atashyirwa mu bikorwa kubera ko iki gihugu cyatangaje ko impamvu cyafunze uwo muyoboro ari ukubera ibitero by’u Burusiya byawangirije.
Icyo gihe Orban yasabaga ko mbere y’uko Ukraine ihabwa inguzanyo ikwiriye kongera gufungura uwo muyoboro unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli biva mu Burusiya bijya i Burayi.
Gusa kuri uyu wa 22 Mata ni bwo Abayobozi ba Ukraine babwiye abo muri Hongrie na Slovakia ko bongeye gufungura uyu muyoboro nyuma y’amasaha make ibihugu by’i Burayi byemeje ko izahabwa iyi nguzanyo ya miliyari 90 z’Amayero.
Ku rundi ruhande kuba Viktor Orbán yaratsinzwe amatora yo kuyobora Hongrie biri mu byatumye iyi gahunda yihuta kubera ko Péter Magyar wamutsinze ashyize imbere kongera umubano mwiza hagati y’igihugu cye na EU.
Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n'Amahanga n'Umutekano mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi(EU), Kaja Kallas yavuze ko iyi nguzanyo Ukraine iyikeneye cyane mu guhangana n’u Burusiya.
Ati “Ukraine ikeneye iyi nguzanyo ndetse n’ikimenyetso cy’uko u Burusiya budashobora kuyitsinda.”
Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira mu 2022, EU umaze guha iki gihugu arenga miliyari 195€ mu kuyifasha guhangana n’u Burusiya.



Ibitekerezo 0