00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kendrick Lamar yabaye umuraperi wa mbere winjirije menshi mu bitaramo

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 26 September 2026 saa 10:01
Yasuwe :

Kendrick Lamar yanditse amateka yo kuba umuraperi wa mbere ukoze uruhererekane rw’ibitaramo bikinjiza menshi kurusha abandi. Yinjije miliyoni 390,7$ (asaga miliyari 573 Frw).

Kendrick Lamar wavukiye i Compton muri Leta ya California, yaciye aka gahigo mu mateka y’umuziki abikesheje uruhererekane rw’ibitaramo yise “Grand National Tour”. Yakoze ibitaramo 47 abicuruzamo amatike abarirwa muri miliyoni 2.037.

Ni ibitaramo akenshi yafatanyaga n’umuhanzi SZA, ibyatumye biba ubufatanye bukomeye hagati y’aba bahanzi babiri bari mu banini cyane ku Isi mu njyana za Hip Hop na R&B.

Ibi bitaramo bya Grand National Tour byaciye aka gahigo ubwo amatariki yari ari gutangazwa bikemezwa ko Kendrick Lamar azataramira muri Amerika y’Amajyaruguru no mu Burayi.

Muri urwo ruhererekane rw’ibitaramo 47 byose byaberaga mu bibuga bitandukanye, abantu basaga miliyoni ebyiri barabyitabiriye. Ni ibitaramo byari bigamije kwamamaza album ya gatandatu ya Kendrick Lamar yise GNX n’iyo SZA yise LANA, zombi zo mu 2024.

Aba bahanzi bakoranye imishinga myinshi irimo indirimbo “All The Stars” iri kuri album yitwa ‘Black Panther’ na “Luther” iri kuri album ‘GNX’.

Nyuma yo gutaramira muri Amerika y’Amajyaruguru no mu Burayi, Kendrick Lamar yakomeje gukora ibi bitaramo wenyine.

Ni ibitaramo byatangiriye muri ‘Bank Stadium’ i Minneapolis, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ku wa 19 Mata 2025, bisorezwa muri Australia mu Ukuboza 2025.

Iki cyabanje cyinjize asaga miliyoni 9$, avuye mu matike asaga 47.000 yacurujwe, bituma kiba kimwe cy’umuraperi cya mbere icyo gihe cyari cyinjije kurusha ibindi.

Kendrick Lamar yabaye umuraperi wa mbere winjirije agatubutse mu ruhererekane rw’ibitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages