{Kayitare Wayitare Dembe wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Abana b’Afurika, ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ya kabiri yise “Mugore mwiza” izaba igizwe n’indirimbo zigera kuri 50.}

Mu kiganiro na IGIHE Kayitare yavuze ko iyo Album izaba igizwe n’indirimbo 50 kuva ku zo yakoze mu mwaka wa 2008 ku nshyashya zo muri 2015.

Yagize ati “Ubundi natangiye umuziki muri Mutarama umwaka wa 2004 , mu mwaka wa 2008 nza gushyira hanze Album yitwa ‘uAbana b’Afrika’ kuva muri uwo mwaka kugeza ubu nta yindi ndashyira hanze. Iyo ngiye kumurika izaba ikubiyeho indirimbo 50”

Kayitare arateganya gushyira hanze iyi album mu kwezi kwa Nyakanga 2015. Muri izi ndirimbo 50 Kayitare agiye gushyira hanze kuri album ye ya kabiri ziganjemo iz’urukundo n’izindi nyinshi zisanzwe.

Iyi Album iri gukorwaho na Producer Lazer Beat ukorera muri Studio yitwa Umoja ikorera i Nyamirambo mu Biryogo. Azayimurika mu turere dutandukanye tw’u Rwanda mu buryo bwo kurushaho kwegera abafana be.

Kayitare Wayitare Dembe uheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Mugore mwiza’, mu myaka yahise yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘East Africa’,’Tujenge Africa’,’Afurika ni wowe mama’ n’izindi nyinshi.