Ni indirimbo yise ‘Fire’ yakoranye na Gaise Baba uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria.

Ni indirimbo yasohoye nyuma y’iminsi mike ahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri ‘Regent college’ aho yari amaze igihe yiga ibijyanye na ‘Théologie’.

Uretse Gaise Baba, iyi ndirimbo yumvikanamo undi muhanzi witwa See Muzik, uyu akaba umusore Kavutse Olivier ari kugerageza gufasha.

Gaise Baba ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria no muri Afurika muri rusanga. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka urubyiruko.

Uyu muhanzi amazina ye nyakuri ni Akinade Ibuoye. Yavukiye muri Nigeria ndetse atangira umuziki awukora nk’impano yari afite kuva akiri muto.

Yatangiye kwigaragaza cyane mu myaka ya 2010, ubwo yashyiraga hanze indirimbo zakunzwe zirimo “Follow Follow”, “No Turning Back” n’izindi zagiye zimufasha kugera ku rwego mpuzamahanga.

Mu bihangano bye, akunze kwibanda ku butumwa bwo kwizera, gukomeza urubyiruko no kubaho ubuzima bufite intego.

Mu rugendo rwe, yakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika ndetse yitabira ibitaramo n’ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye.

Gaise Baba wakoranye na Kavutse Olivier, ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria
Gaise Baba wakoranye na Kavutse Olivier, ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria
Kavutse Olivier yakuye ‘Master's' muri Regent college yari amaze igihe yigamo
Kavutse Olivier yakuye ‘Master's' muri Regent college yari amaze igihe yigamo
Kavutse Olivier n'umuryango we muri Canada aho batuye  ari naho yakuye  ‘Master's’ muri Théologie
Kavutse Olivier n'umuryango we muri Canada aho batuye ari naho yakuye ‘Master's’ muri Théologie