00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karigombe yiyambaje abaraperi bakomeye mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 September 2022 saa 11:31
Yasuwe :

Umuraperi Karigombe uri mu bari kuzamukana amashagaga mu muziki w’u Rwanda, ageze kure imyiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise ‘Ikirombe cya Karigombe’ azashyira hanze ku wa 23 Nzeri 2022.

Karigombe izina ryamenyekanye mu muziki w’u Rwanda nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kuri ubu abaye umwe muri bake bahanyuze bamaze gukora album.

Igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera i Nyamirambo mu kabyiniro ka ‘Bahause’ gaherereye ahitwa Cosmos.

Muri iki gitaramo Karigombe yiyambaje abaraperi b’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nka; Riderman, Fireman, Bull Dogg, n’abahanzi nka Yvanny Mpano na Adolphe biganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Kwinjira muri iki gitaramo kizayoborwa na Anitha Pendo ndetse na Kate Gustave bizaba ari 3000Frw mu myanya isanzwe na 5000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Ibyo wamenya kuri album ‘Ikirombe cya karigombe’ iya mbere y’uyu muraperi

Iyi album ya mbere ya Karigombe avuga ko yatangiye kuyikoraho mu 2017 ubwo yakoraga indirimbo ya mbere iyigize ‘Never give up’.

Uyu muraperi mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yahishuye ko yahisemo kuyita ‘Ikirombe cya Karigombe’ kuko ihishe byinshi bimurimo atajya akunda kwerekana.

Ati “Ubusanzwe utacukuye ikirombe ntiwamenya ko kibitse zahabu, nanjye hari byinshi bindimo ntajya nerekana ariko nkizera ko umuntu uzabasha kuyumva hari byinshi azumva atajya ambonaho mu buzima bwa buri munsi.”

Ni album uyu musore avuga ko yiyushye akuya mu kuyikora kuko mu ikorwa ryayo yirwanagaho atagira umujyanama cyangwa ushoramo amafaranga, icyakora ku rundi ruhande ahamya ko byamwigishije byinshi.

‘Ikirombe cya Karigombe’ ni album iriho indirimbo 14 zirimo izo yakoranye n’abahanzi nka; Bull Dogg, Mani Martin, Nema Rehema, Oda Paccy na Irakoze Hope.

Uyu musore avuga ko kuri iyi album hariho zimwe mu ndirimbo ze zasohotse ndetse n’izindi zitarajya hanze, ikaba album yiyandikiye uretse izo yakoranye n’abandi bahanzi bagiye bamufasha kuzandika neza.

Iyi album yakozweho n’aba producers 10 barimo; Trakslayer, Evy, Knox beats, Bob pro, Junior Multisystem, Real Beats, Nexus, Admin Pro, Samu Top Hit, Igor Mabano iriho indirimbo zikozwe mu buryo bw’amashusho eshanu.

Karigombe yamenyekanye cyane nk'uwunganira Riderman ku rubyiniro
Karigombe yiyambaje abarimo Riderman, Fireman na Bull Dogg mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .