Ye n’umugore we mushya, Bianca Censori, bagiye guhahira mu iduka ry’imyenda ya Balenciaga riri mu mujyi wa Beverly Hills muri California mu ijoro ryo kuri uyu Kane.
Ikintu cyatunguye benshi ni uburyo Kanye West yagiye guhahira muri iri duka ry’ikigo giherutse gusesa amasezerano bagiranye kubera gupfobya Jenoside y’abayahudi , uyu muraperi yagiye yambaye umwambaro uriho ikirango cy’ingabo z’ubudage.
Kanye West wari uherekeje umugore we yari yambaye ikoti n’ishati bifite ikirango cya Reich cyakoreshwaga n’abadage mbere yuko Abanazi bemeza ikimenyetso cya swastika.
Iki kirango Kanye West yari yambaye hariho n’ ijambo "Bundeswehr" izina riri mu kirangantego cy’ingabo z’Ubudage.
Mu Ukwakira 2022 , uruganda rwa Balenciaga ruzwiho kuba rumwe mu nganda zihanga imyambaro n’inkweto zikomeye ku Isi kandi zihagazeho mu biciro, rwahagaritse amasezerano yose y’imikoranire rwari rufitanye n’umuraperi Ye wahoze yitwa Kanye West.
Ibi byaje byiyongera ku bindi bihombo uyu muraperi yari arimo bituma ava ku rutonde rw’abaraperi batunze miliyari y’amadorali y’Amerika.
Mu minsi ishize byatahuwe ko uyu muraperi yakoze ubukwe na Bianca Censori wagize uruhare mu gukora ishusho y’inkweto za Yeezy.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!