00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West agiye kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Umuraperi Kanye West [Ye] yatangaje ko afite intego yo kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe mu 2024.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe ahagaragara ku urubuga rwa X17, Kanye West yavuze ko ari gukora ubukangurambaga bumuganisha ku matora yifashishije umunyapolitike Milo Yiannopoulos w’imyaka 38.

Mu 2020 nibwo uyu muraperi w’imyaka 45 yiyamamarije kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa icyo gihe yabonye abamutora bangana 70 000 bavuye muri leta 12 muri 50 zigize iki gihugu.

Kanye West ntiyagize ubwiganze buhagije muri aya matora kubera abo yari ahanganye nabo barimo Joe Biden na Donald Trump basanzwe bamenyerewe m mukino wa Politike.

Kanye West utamenyerewe muri politike hashize iminsi ari mu bihe bibi cyane, nyuma yo kuvuga amagambo apfobya Jenoside y’Abayahudi ndetse n’inyandiko za “White Live Matter”.

Ibi byamuteje ibihombo bikomeye bituma atakaza amwe mu masezerano yari afitanye n’ibigo bikomeye ava ku rutonde rw’abaraperi batunze miliyali y’amadorali y’Amerika .

Ku wa 27 Ukwakira 2022 mu butumwa yise ko ari ubw’urukundo yanditse kuri Instagram, Kanye West yemeje ko yahombye miliyari 2$ mu gihe kitageze ku cyumweru.

Usibye Kanye West , Donald Trump wahoze ayobora iki gihugu, nawe aherutse gutangaza ko aziyamamaza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanye West arateganya kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .