Uyu mugabo usanzwe afite umugore babana nubwo batarasezerana imbere y’amategeko, yahishuye ko gukina muri filime asomana byimbitse n’umukobwa byari bimusenyeye.
Ati “Ntabwo twari tuziranye, twamenyaniye muri filime yabanjirije My Aunt. Nta rukundo dufitanye, ntabwo tujya tuvugana byihariye, tuvugana bisanzwe nk’uko umuntu yavugana n’undi.”
Uyu musore avuga ko uretse gusomana muri filime, nta kindi kintu cyabayeho, ati “Byarangiriye hariya, nta kindi cyabayeho. Si umukunzi wanjye, Ni inshuti isanzwe twahujwe n’umwuga. Ni kuriya filime yagombaga gukinwa kandi niko twayikinnye.”
Kabayabaya avuga ko ubwo umukunzi we yari abibonye bigisohoka yabanje kubabara cyane.
Ati ”Yahoraga ambaza ibyo nakinnye muri filime, nkamubwira ko nibisohoka azabibona. Filime igisohoka byaramubabaje cyane, byasabye ko twicara turaganira ndamusobanurira mubwira uko byagenze arabyumva.”
Uyu mugabo avuga ko ikintu cyatumye bitaba birebire cyane mu rugo, ari uko umukunzi we atari asanzwe amuziho imico yo kumuca inyuma. Gusa ngo yamusabye ko atazongera gukina ibyo yakinnye.
Ku kijyanye no kuba ibyo bakoze bishobora kwangiza abakiri bato, Kabayabaya yagize ati”Sinabikoze nshaka ko abana bato babyigana, nabikoze kuko bindimo, nta wundi mugambi nabikoranye.”
Filime my Aunt ikubiyemo inkuru y’umusore ujya gusura nyirarume agasanga yagiye mu butumwa bw’akazi.
Umugore wa nyirarume byarangiye yifuje kuryamana n’uyu musore wari waririnze gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka, gusa akaza kugushwa mu mutego n’uyu mugore.
Ikiganiro n’uyu musore wakinnye asomana byimbitse n’inkumi muri filime
Reba agace kamwe k’iyi filime "My Aunt"



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!