Ni igitaramo yise “Inganzo Mvukana” cyahuje abakunzi b’umuziki we n’abahanzi bamenyerewe mu njyana gakondo barimo Intore Massamba, Ruti Joel, umusizi Junior Rumaga n’abandi bakoraniye mu nyubako ya l'Espace iri Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Jules Sentore mu kiganiro yahaye IGIHE avuga ko iyi myaka 10 amaze akora umuziki atayita ubukombe ariko nanone ari iyo kwishimira kuba abasha gukora umuziki gakondo, injyana yatojwe kuva kera kandi adateze kureka.

Yagize ati “Iminsi 12053 sinyise ubukombe ariko kandi nyishimye imyato ntayirebeye mu myaka. Mbere na mbere ndashimira Imana kuba iki gitaramo cyahujwe n’isabukuru y’amavuko kigenze neza, abantu nashakaga bahageze byari byiza cyane.”

“Ubutumwa naha abahanzi bagenzi banjye bakomeze imihigo barambe kandi turabakunda cyane, Imana ikomeze itube hafi muri uru rugendo twatangiye.”

Umuhanzi Massamba Intore yashimiye Jules Sentore akomoza no ku mateka y’uyu musore kugeza abaye umuhanzi abanyarwanda babona ubu.

Massamba yahishuye ko Jules Sentore ajya kuvuka byari mu bihe bigoye kuko Se na Nyina bakoze impanuka yahitanye Se mu gihe mama we yari atwite uyu muhungu byageze naho basaba ko inda ikurwamo kugira ngo baramire ubuzima bw’umubyeyi ariko Imana igakora igitangaza inda ikabasha kuvuka.

Massamba umaze imyaka 36 akora umuziki yavuze ko ari we wamwise ‘Sentore’, ubwo bakoranaga indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 15, CNLG ikamusaba amazina y’abayiririmbyemo agahita arimwita kugira ngo azakomeza umurage wa Sentore.

Massamba avuga ko aterwa ishema no kubona abana bato yatoje bahura bagatarama ndetse n’ubutumwa yahaye Jules Sentore akaba akomeje kubukora neza, aha ni ho yahereye amugabira inka asaba ko yazaba ambasaderi w’umuziki gakondo.

Ati “Jules rero ukomeje gukora neza ubutumwa naguhaye, komeza ujye ejuru ntutezuke ku ntego, nkugabiye inka uzaze uzifate igihe ushakiye uzijyane kandi ndasaba ko wazaba ambasaderi mwiza w’umuziki gakondo.”

Jules Sentore yasabye Massamba kugumana nawe ku rubyiniro bahamagara Ruti Joel baririmbana indirimbo zitandukanye zirimo ; Wirira, Nzajya inama na nde , Kanjongera injongi n’izindi zishimiwe cyane na benshi.

Ruti Joel yaririmbye indirimbo zitandukanye yakoze harimo n’iyo yakoranye na Junior Rumaga asoza aririmba “Tiku tiku” ya Yvan Buravan.

Jules Sentore yashimiye abakomeje kumushyigikira abizeza ko atazabatenguha
Jules Sentore yashimiye abakomeje kumushyigikira abizeza ko atazabatenguha
Jules Sentore yagabiwe inka mu gitaramo cyo kwishimira imyaka 10 akora umuziki
Jules Sentore yagabiwe inka mu gitaramo cyo kwishimira imyaka 10 akora umuziki
Abantu bari benshi baje gushyigikira Jules Sentore umaze imyaka 10 mu muziki gakondo
Abantu bari benshi baje gushyigikira Jules Sentore umaze imyaka 10 mu muziki gakondo
Ruti Joel wishimiwe cyane muri iki gitaramo yashyigikiyemo Jules Sentore
Ruti Joel wishimiwe cyane muri iki gitaramo yashyigikiyemo Jules Sentore
Massamba Intore yagabiye inka Jules Sentore amushimira ko akomeje guhesha ishema injyana gakondo
Massamba Intore yagabiye inka Jules Sentore amushimira ko akomeje guhesha ishema injyana gakondo
Umusizi Junior Rumaga yakoze mu nganzo ashimisha cyane abitabiriye igitaramo cya Jules Sentore
Umusizi Junior Rumaga yakoze mu nganzo ashimisha cyane abitabiriye igitaramo cya Jules Sentore