Kagambage Alexandre yamamaye mu muziki ahagana mu 1975 kugeza mu mwaka wa 2006 ubwo yatabarutse afite imyaka 47, bivugwa ko yazize indwara y’umwijima yari amaranye igihe. Yamenyekanye mu ndirimbo zagacishijeho nka ‘Umutoni wanjye’, ‘Kaze neza mu banjye urisanga’, ‘Nk’umwamikazi’, ‘Turi abawe’ n’izindi.

Imva ya Kagambage imaze imyaka 10 itarubakwa

Uyu muririmbyi yashyinguwe mu byoroheje mu rutoki rw’iwabo aho avuka i Runda mu Karere ka Kamonyi. Mu baje kumushyingura hari harimo Ambasaderi Joseph Habineza wari Minisitiri w’Umuco na Siporo icyo gihe; yasize yemereye umuryango ko agomba guhita yubakisha imva nziza Kagambage agashyingurwa mu cyubahiro ndetse ngo yanabasezeranyije ko ‘azakora uko ashoboye umuziki w’uyu muhanzi ugatunga abasigaye’.

Umuryango wa Kagambage uvuga ko ugitegereje kuzabona ibyo wemerewe na Ambasaderi Habineza na Minisiteri yari ayoboye icyo gihe. Mukuru wa Kagambage witwa Ntaganira Fabien yabwiye Izuba Rirashe ko yasiragiye kenshi kuri Joseph Habineza ageze igihe ararambirwa.

Yagize ati “Minisitiri Habineza yaraje, aravuga ati ikintu cya mbere tugiye gukora tugiye kubanza twubake iyi mva y’uyu mugabo, niturangiza turebe ukuntu twakoresha bimwe mu bihangano bye tubishyire ku buryo bishobora kugira icyo byafasha umuryango, dutange inkunga tubikoreshe bizafashe umuryango we, ariko twaherutse Minisitiri abivuga.”

Yongeraho ati “Nagiye kuri Minisiteri nka kane, ntamubona, kugeza ubwo aviriye ku buminisitiri akajya kuba Ambasaderi sinegeze menya neza uko byarangiriye, ariko ubundi ntabwo Minisitiri yakagombye gutanga amasezerano nk’ayo ngayo barangiza ngo barekere aho…”

Ambasaderi Joseph Habineza yemereye IGIHE ko mu gushyingura Kagambage koko yasezeranyije umuryango kuzubaka imva ye no kubashakira ubundi bufasha ariko ngo yavanwe mu mirimo atarabasha kubitunganya bityo ko ‘ibi byabazwa abamusimbuye’.

Amb.Habineza yemera isezerano yahaye umuryango wa Kagambage

Yagize ati “Ibyo ndabyibuka nabyemeye turi mu rutoki rw’iwabo kwa Kagambage ariko icyo gihe nabyemeye nkiri Minisitiri […] Nyuma navuyeho bashyiraho undi Minisitiri ndongera ndagaruka nabwo nza kuvaho ubu hariho undi, ndumva mwabibaza abariho.”

Ati “Nabyemeye nk’umuyobozi wariho icyo gihe, ubu mwabibaza nk’ushinzwe umuco muri Minisiteri…” Yabajijwe imbogamizi yagize mu gukemura iki kibazo avuga atsimbaraye ko ‘ubu atari we bikwiye kubazwa’.

Umunyamakuru amubajije niba ntacyo ateganya gukora mu bushobozi bwe nk’uko yabisezeranyije umuryango wa Kagambage agira ati “Ku giti cyanjye bikozwe ntabwo nabishyira mu ruhame gutya, icyo nakora ntabwo nakivuga mu ruhame nabibwira umuryango…”

Ntaganira Fabien yerekana aho murumuna we Kagambage yashyinguwe mu rutoki ruri munsi y'urugo rwabo. Foto/Izuba Rirashe
Ntaganira Fabien yerekana aho murumuna we Kagambage yashyinguwe mu rutoki ruri munsi y'urugo rwabo. Foto/Izuba Rirashe

IGIHE yagerageje kuvugisha uruhande rw’ubuyobozi bwa Minisitiri y’Umuco na Siporo buriho muri iki gihe ntibyakunda gusa turacyagerageza gushaka inzego bireba ngo zisobanure iby’iki kibazo umuryango wa Kagambage wasigaranye.

Kagambage Alexandre yakoraga umuziki wibanda cyane ku ndirimbo z’urukundo n’imibanire y’abantu. Ni umuvandimwe wa Kagame Alexis na we wari umucuranzi ukomeye, uyu we yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 2011 azize Diabetes.

Aba bahanzi bombi ni bene Nzogiroshya Ildephonse [yitabye Imana] na nyina Marisiyana Mukashema ukiriho, ubu afite imyaka 96.

Kagambage mbere gato yo kwitaba Imana yaririmbiye kuri Sky Hotel i Kigali. Foto/Izuba Rirashe
Kagambage mbere gato yo kwitaba Imana yaririmbiye kuri Sky Hotel i Kigali. Foto/Izuba Rirashe