Umurerwa Evelyne, Miss Jolly Mutesi na Munyaneza James nibo batangajwe nk’abagize akanama nkemurampaka kazatangira kuzenguruka Intara zose gashakisha abakobwa bazahagararira Intara muri iri rushanwa.
Abagize akanama nkemurampaka bose nk’uko batangajwe n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, si bashya muri iri rushanwa kuko bose bagiye bakagaragaramo inshuro nyinshi.
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwatangarije IGIHE ko aba ari bo bazafatanya gushakisha abakobwa bazahagararira Intara zose.
Miss Jolly Mutesi wongeye kugaragara mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda, yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 kuri ubu asigaye ari n’umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, irushanwa riherutse kwegukanwa na Umunyana Shanitah.
Umurerwa Evelyne na we utagaragaye bwa mbere mu kanama nkemurampaka asanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Munyaneza James na we wongeye kugaruka mu kanama nkemurampaka, asanzwe ari Umunyamakuru ubifitemo uburambe, akaba akorera The New Times.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!