Byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.
Cena yinjiye ku rubyiniro, atunguranye kuko yahageze yihisha Jimmy Kimmel wari wanayoboye ibi birori ubwo yari ari kugaruka ku nshamake y’amateka y’ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 96.
Jimmy yabanje gutera urwenya abari bakoraniye muri Dolby Theatre, ababaza uburyo bakwakira kubona umugabo yambaye ubusa buri buri, buri umwe amuha urw’amenyo.
Akibivuga John Cena yamuturutse inyuma, yambaye uko yavutse, afite urupapuro [Envelope] ihise imyanya y’ibanga, uru rupapuro rwarimo amazina y’uwegukanye igihembo cya ‘Best Costume Design’.
Mbere yo gutangaza uwatsinze aba bombi, babanje gutera urwenya, uyu munyamakuru ahita yambika Cena umwitero, batangaza Holly Waddington nk’uwegukanye iki gihembo abikesheje filime ‘Poor Things’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!