Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 31 Ukuboza 2026.

Mu kiganiro abagize J-Sha bagiranye na IGIHE ubwo bamurikaga indirimbo yabo nshya bise ‘Ndagukunda’, Jennifer yabajijwe ku makuru y’ubukwe bwe, ntiyayihakana, ariko yirinda kugira byinshi abuvugaho.

Ati “Iby’ubukwe rero, wowe uri mu muryango, nibaza ko nituva kuri camera tuzaganira, ukadusangiza ayo makuru, ariko atari hano.”

Aba bakobwa b’impanga babajijwe niba kuba umwe muri bo agiye kurushinga bitazagira ingaruka ku bikorwa byabo by’umuziki, basubiza ko nta mpungenge bafite kuko umugabo Jennifer agiye gushakana na we asanzwe azi neza imikorere y’iri tsinda.

Bavuze ko kuba Cyogere Edmond asanzwe akorana na bo bizatuma ubukwe bwe na Jennifer butaba imbogamizi ku rugendo rwabo rw’umuziki.

Cyogere amaze iminsi yitegura ubukwe na Bukuru Jennifer, aho biteganyijwe ko bazarushinga ku munsi wa nyuma w’umwaka wa 2026.

Itsinda rya J-Sha rigizwe n’abakobwa b’impanga, Bukuru Jennifer na Butoya Jennifer, bize umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, mbere yo gutangira urugendo rwabo mu muziki mu mpera za 2023.

Aba bakobwa bitegura kwizihiza imyaka itatu bamaze mu muziki, bakaba baherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Ndagukunda’.

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi bamaze gukora, zirimo ‘Mabukwe’, iri mu zo batangiriyeho, ‘Do It’ bakoranye na Andy Bumuntu ndetse na ‘Faya’ bahuriyemo na Kenny Sol.

Butoya Shakira yagaragaje ko kuba impanga ye igiye gukora ubukwe ntacyo bizahungabanya ku mikorere y'itsinda
Butoya Shakira yagaragaje ko kuba impanga ye igiye gukora ubukwe ntacyo bizahungabanya ku mikorere y'itsinda
Bukuru Jennifer agiye kurushinga na Cyogere Edmond usanzwe ari umujyanama w'itsinda J-Sha
Bukuru Jennifer agiye kurushinga na Cyogere Edmond usanzwe ari umujyanama w'itsinda J-Sha