Mu mashusho y’icyo gitaramo, uyu muhanzikazi agaragara akubita agatwenge ku byo akunze kunengwa, cyane cyane ku bamunenga bamubonye yerekana umubiri we. Yagize ati“Iyaba ufite ikibuno nk’iki cyanjye, nawe wakwambara ubusa!”
Yabivugaga yambaye akenda kagufi cyane, kerekana imiterere y’umubiri we, cyane cyane igice cy’inyuma, bityo agaragaza ko atitaye ku bamunenga.
Si ubwa mbere Jennifer Lopez anengwa ku isura agaragaza mu myambarire ye. Mu cyumweru gishize, hari abafana bamushinje gukoresha Photoshop ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku munsi wa Noheli. Gusa benshi bavuze ko batigeze babyitaho cyane, kuko bari bahugiye ku mwambaro yari yambaye umufashe cyane agaragaza imiterere y’umubiri we.
Mbere yaho, mu kwezi kwabanje, Lopez yongeye kwerekana umubiri we ubwo yaririmbaga indirimbo ze zikunzwe mu bukwe buhenze bw’abaherwe bo mu Buhinde.
Jennifer Lopez addresses online criticism about how she dresses:
“If you had this booty you’d be naked too.” pic.twitter.com/kBSYqwG1HJ
— Jennifer Lopez Updates (@JLopezUpdate2) December 31, 2025






Ibitekerezo 0