Amakuru yatangajwe na Page Six, akanagarukwaho n’ikinyamakuru The Independent, avuga ko Lopez na Goldstein, bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya filime Office Romance yasohotse kuri Netflix mu 2026, batangiye kugirana umubano ushobora kuba urenze uw’akazi.

Lopez w’imyaka 57 na Goldstein w’imyaka 46, baherutse kugaragara mu birori by’umwe mu bashinzwe kureberera inyungu z’ibyamamare i Los Angeles, ndetse banabitahira bari mu modoka imwe.

Umuntu wahaye Page Six aya makuru yavuze ko aba bombi bahuriye ku kuba bakunda gusohoka no kwitabira ibirori, ariko ko umubano wabo utaragera ku rwego rukomeye.

Yagize ati “Ikintu kibahuza ni uko bombi bishimira gusohokana mu birori no gusangira amafunguro. Bitandukanye na Ben Affleck bahoze bakundana, wahoranaga isura yijimye ubwo babaga basohokanye.”

Icyakora, kugeza ubu yaba Jennifer Lopez cyangwa Brett Goldstein, nta n’umwe uremeza ku mugaragaro ko bari mu rukundo.

Aba bombi bari basanzwe bavugwaho kuba bakundana, cyane cyane nyuma yo kugaragaza ko bafitanye umubano wa hafi ubwo bamamazaga filime Office Romance, bakinnyemo ari abakozi bakorana baza gukundana.

Mu Ukwakira 2025, Lopez yabwiye Andy Cohen, mu kiganiro Watch What Happens Live, ati “Nakinanye filime na Brett Goldstein ndetse navuga ko ari we muntu uzi gusomana kurusha abandi bose.”

Mu kiganiro aba bombi bagiranye na Today Show muri Kamena 2026, bari bahakanye amakuru yavugaga ko bakundana, bashimangira ko ari inshuti gusa.

Icyo gihe Lopez yavuze ko buri gihe iyo agaragaye ari kumwe n’umugabo cyangwa bakinana filime, abantu bahita batangira kuvuga ko bari mu rukundo.

Goldstein na we yashimangiye ko kuba umuntu yagaragara ari hafi ya Lopez bituma abantu bakeka ko bakundana.

Jennifer Lopez, wamamaye mu muziki no muri filime zirimo The Wedding Planner, yasabye gatanya na Ben Affleck muri Kanama 2024, nyuma y’imyaka ibiri bashyingiranywe.

Aba bombi bari baratangiye gukundana mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, baza guhagarika umubano wabo mu 2004, mbere yo kongera gusubirana mu 2021, bagashyingiranwa mu 2022.

Ku ruhande rwa Brett Goldstein, na we wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane Ted Lasso, yigeze gukundana n’umunyarwenya w’Umwongerezakazi Beth Rylance, bivugwa ko batandukanye mu 2021.

Jennifer Lopez na Brett Goldstein batangiye kuvugwa mu rukundo nyuma y’iminsi mike bahuriye muri filime