Jay Polly na P Fla bongeye guhurira mu ndirimbo nyuma y’igihe kitari gito

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Jay Polly na P Fla bongeye guhurira mu ndirimbo nyuma y’igihe kinini badakorana ndetse bamwe bagatekereza ko hari umwuka mubi hagati yabo.

Aba baraperi baherukaga gukorana bari mu itsinda rya Tuff Gang mu myaka itambutse mbere gato y’uko P Fla yirukanwa muri iri tsinda naryo ryaje gutandukana.

Izi nshuti za cyera ntabwo zongeye gukorana kuva P Fla yava muri Tuff Gang, icyakora n’iri tsinda naryo ntiryamaze kabiri kuko ryatangiye kugirana ibibazo kugeza ubwo risenyutse burundu buri wese atangira kwikorana ukwe.

Kugeza ubu aba baraperi bongeye guhurira mu ndirimbo “No more drama” bahuriyemo na G Bruce nawe wamamaye cyane mu myaka yo ha mbere.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yakozwe mu buryo bw’amajwi na DJ Lil wamenyekanye mu myaka yo hambere nka Rudoviko cyane ko ariko Neg G The General yakundaga kumwita.

Jay Polly aganira na IGIHE yavuze ko byari iby’agaciro kongera gukorana na P Fla cyane ko ari umwe mu baraperi bubashywe muri iyi njyana bityo ngo gukora iyi ndirimbo byari ugushaka uko basubiza ibyifuzo by’abakunzi b’iyi njyana bahoraga babasaba kubakorera indirimbo ya Rap nk’izo bakoraga cyera.

Ati “Nta kibazo nigeze ngirana na P Fla, iyi ndirimbo nta yindi mikoranire ihatse ahubwo ni ugusubiza ibyifuzo by’abakunzi bacu bahoraga batwishyuza gukorana.”

Iyi ndirimbo ibaye iya mbere buri muhanzi muri aba ashyize hanze kuva umwaka wa 2020 watangira.

Reba iyi ndirimbo nshya “No more drama” ya Jay Polly na P Fla batafanyije na G Bruce

Jay Polly yongeye gukorana indirimbo na P Fla
P Fla yaherukaga gukorana na Jay Polly bakibana muri Tuff Gangz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .