Ibi Jay C yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo nshya itari kuri album amaze imyaka ibiri yijeje abakunzi be.

Mu 2024, Jay C ari kumwe na Green P, bijeje abakunzi babo ko bagiye gusohora album bise ‘Gen-Z’ bahuriyeho, ndetse batangira kuyikoraho.

Icyakora, nyuma y’igihe bayikoraho, Green P yatangaje ko album ayihariye Jay C, ari we uzayisohora, nubwo hariho indirimbo zitandukanye bakoranye.

Ku ikubitiro, Jay C yatangiye gusohora indirimbo zigize iyi album, zirimo ‘Mayibobo’ yakoranye na Green P, aherutse gushyira hanze.

Nyuma yo gusohora ‘Kampani’, indirimbo nshya yahuriyemo na Marina na Bull Dogg itari kuri iyi album, Jay C yavuze ko ari gutegura uburyo azasohoramo iyi album neza.

Ati “Urumva album yari nshya, nabanje gusohoraho indirimbo nke ngo abantu babashe kuyisogongera, ari nako tunononsora izari zitararangira. Mu gihe imirimo yose iri kurangira, nabaye mbahaye indirimbo nshya, ariko ubutaha ntekereza ko indi izasohokana n’indirimbo zose zisigaye.”

N’ubundi, Jay C yongeye kuba ibamba, yanga kwemeza umubare w’indirimbo zizaba zigize iyi album yitegura gusohora. Icyakora, ahamya ko zose hamwe zitazaba ziri munsi y’icumi.

Jay C yavuze ko mu minsi ya vuba azaba yashyize hanze album ye amaze imyaka ibiri ateguje abakunzi be
Jay C yavuze ko mu minsi ya vuba azaba yashyize hanze album ye amaze imyaka ibiri ateguje abakunzi be