Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yashimiraga ingabo zahoze ari iza RPA ndetse asezeranya ko ubu nta wabasha gushuka urubyiruko uko yiboneye ngo arushore mu macakubiri.

Ati “Iyo hatabaho Inkotanyi bamwe ntitwari no kumenya ko Imana itabara. Mwarakoze gusohoza umugambi w'Imana.”

“Ubu nta muntu n’umwe wadushuka ngo atujyane mu nzira itari iy'ubumwe n'ubwiyunge ngo twemere kwiyicira igihugu rwose, Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”

B.Threy ni umwe mu baraperi bakunzwe muri iki gihe binyuze mu njyana ya Kinyatrap yahanzwe n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuraperi B.Threy  agereranya ubutabazi bwakozwe na RPA  n'ibikorwa Imana ikora itabara abantu bayo
Umuraperi B.Threy agereranya ubutabazi bwakozwe na RPA n'ibikorwa Imana ikora itabara abantu bayo
B Threy  avuga ko ubu nta wabasha gushuka urubyiruko uko yiboneye  ngo arushore mu macakubiri n'inzangano
B Threy avuga ko ubu nta wabasha gushuka urubyiruko uko yiboneye ngo arushore mu macakubiri n'inzangano