Karangwa yamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro kuri radiyo zitandukanye zo mu Rwanda nka Salus, Isango Star na Radio/Tv10.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu byo yishimira mu gihe yamaze mu itangazamakuru harimo kuba ari umwe batangije Salax Awards ariko nanone ngo anababazwa nuko kugeza ubu yacitse intege.

Yagize ati“Ikintu cya mbere cyambabaje ni uko Salax Awards yacitse intege, iyo mbitekereje ngira amarangamutima ntabwo wabyumva. Sinkunda kugira uwo ntunga agatoki ariko mvugishije ukuri nubwo nanjye naba mfitemo uruhare runaka ariko abahanzi nibo ba mbere bo kurebwa.”

Yakomeje agira ati“Ntihagire untera ibuye cyangwa n’urintera ambwire impamvu, ariko se niba SALAX Awards ivuyeho ko tutari dufite amafaranga tugendera ku bushake, ariko se na Primus Guma Guma Super Star iveho? Ese yo yavuyeho kubera iki? Yaciwe intege n’abahanzi.”

Mike Karangwa yavuze ko SALAX Awards yacitse intege bataratangira no kugira inyungu bayikuramo.

Yavuze ko hari ubwo abayiteguraga nabo bajyaga bicara, bakibaza icyo bavunikira ariko bagakomeza bagahanyanyaza.

Ati “Muri twe muntu wavanagamo amafaranga, benshi muri twe twayiteguraga twajyaga twibaza icyo tuvunikira. Turavunikira abantu bakabona amasezerano meza muri sosiyete zikomeye. Icyo nshinja abahanzi ariko nanone cyaterwaga n’ubumenyi buke, ni ukutamenya icyo bashaka muri Awards.”

Yavuze ko abahanzi benshi barwanyaga SALAX Awards babaga bafite ibibazo binyuranye birimo; ubumenyi buke, ishyari n’urwango.

SALAX Awards ya mbere bayikoze bakoresheje amafaranga ibihumbi 500

Mike Karangwa yavuze ko igitekerezo cyo gukora SALAX Awards bakigize igihe bakoraga kuri Radio Salus, iya mbere bayikora mu mwaka wa 2009 ndetse inagenda neza.

Ati “Igitekerezo cya Salax Awards nta muntu umwe wakizanye, cyavuye mu biganiro twagiranye turi gutaha bitewe nuko twashakaga ikintu cyatuma abahanzi bakora cyane.”

Iya mbere yabaye mu 2009 igenda neza cyane ariko itegujwe amafaranga make cyane, agera ku bihumbi 500 Frw.

Abaterankunga babahaye icyumba cya Kaminuza cyabereyemo igitaramo, Volcano ibaha imodoka zajyanye abahanzi i Butare, ndetse n’amacumbi atandukanye yari yemeye gucumbikira abahanzi bari bavuye i Kigali.

Mike Karangwa yavuze ko nubwo Salax Awards yacitse integer, ngo baracyafite ubushake ku buryo bari kwiga uko yagarukana imbaraga.

Ati “Kuba SALAX Awards yaravuyeho si njye wahombye, ni abahanzi bahombye. Hari abahanzi benshi babonaga imirimo kubera ibihembo ariko uyu munsi nta kintu gitandukanya umuhanzi mwiza n’undi.”

Mike Karangwa wabaye umunyamakuru ukomeye ni umugabo w’imyaka 35 ufite umuryango unaherutse kwibaruka umwana w’imfura ye.

Uyu yavukiye mu karere ka Nyanza ariko akurira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru.

Amashuri ye yose yayize mu ntara y’Amajyepfo aho mu yisumbuye yize ubumenyamuntu, muri Kaminuza yiga itangazamakuru ari naho yatangiye ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Salus.

Nyuma yo kubaka izina kuri Radio Salus, Mike Karangwa yanyuze ku maradiyo nka Isango Star, Radio 10 ndetse na Contact Fm.

Mike Karangwa yavuze ko kugeza ubu agiye gusubira mu itangazamakuru bitarenze muri Gicurasi uyu mwaka.

Ikiganiro kirambuye na Mike Karangwa

Mike Karangwa yakuze akunda umuziki
Mike Karangwa yakuze akunda umuziki
Mike Karangwa ni umwe mu banyamakuru bakunzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda
Mike Karangwa ni umwe mu banyamakuru bakunzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda
Mike Karangwa ni umwe mu bagiye baba abakemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda
Mike Karangwa ni umwe mu bagiye baba abakemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda
Mike Karangwa yiyemeje gusubira mu itangazamakuru mu rwego rwo kongera guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda
Mike Karangwa yiyemeje gusubira mu itangazamakuru mu rwego rwo kongera guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda