Cyabereye kuri Atelier Du Vin mu ijoro ry’itariki 23 Kanama 2024 cyateguwe na Sosiyete Imfura Cultural Space.

Iki ni kimwe mu bitaramo iyi sosiyete yashyize imbere umuco yifuza kwagura bikaba ngarukamwaka nyuma y’icyo iherutse gukora cyahujwe n’umunsi wo Kwibohora (Kwibohora Cultural Night).

Abitabiriye Cultural Gala banyuzwe n’umudiko w’abasore n’inkumi bagize Itorero Inyamibwa ryubatse ibigwi kuva mu 1998 ubwo ryashingwaga.

Ni igitaramo cyagaragayemo Chrisy Neat Nzobidahanda. Ubwo Basile Uwimana wari umushyushyarugamba yamuhamagaraga ku rubyiniro, abantu wabonaga badasobanukiwe uwo ariwe.

Gusa agiseruka ku rubyiniro, abantu bose bahise bava mu byabo bamuhanga amaso.

Uyu muhanzikazi usanzwe anatunganya amajwi y’indirimbo (producer) yemeje abantu ko ari umunyamuziki mwiza ukwiye kwitegwa cyane ko yasoje kuririmba abantu bakimunyotewe.

Nyuma ya gakondo, ibintu byahinduye isura abakunzi b’umuziki bari bakeneye gukomeza ibirori bakomereza mu mbyino n’uruvange rw’imiziki itandukanye yacuranzwe n’abarimo DJ Sonia na DJ Toxxyk.

Umuyobozi wa Imfura Cultural Space , Frank Imfura, yabwiye IGIHE ko bahisemo gutegura iki gitaramo mu rwego gusangiza abakiri bato n'abanyamahanga uburyohe bw'umuco gakondo.

Ati “ Twiyemeje gusigasira Umuco nyarwanda mu byo dukora ariko kandi ntitwirengagiza n’ibindi bitanga umunezero mu baturage cyane ko bibatwegereza tukaboneraho kugera ku intego nyamukuru yo kubamurikira ubukungu bw’umuco nyarwanda”.

Imfura Cultural Space igitaramo yaherukaga gutegura cyari cyahurije hamwe abahanzi bubatse izina nka Mariya Yohani , Ruti Joël , Itorero Ibihame mu kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

Itorero Inyamibwa AERG riri mu matorero akomeye mu Rwanda abyina gakondo
Itorero Inyamibwa AERG riri mu matorero akomeye mu Rwanda abyina gakondo
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Iki gitaramo cyatumye benshi bongera kwizihirwa bidasanzwe
Iki gitaramo cyatumye benshi bongera kwizihirwa bidasanzwe
Ibyishimo biba ari byose ku Inyamibwa iyo zitaramye
Ibyishimo biba ari byose ku Inyamibwa iyo zitaramye
Akanyamuneza kari kose ku basore bagize itorero Inyamibwa
Akanyamuneza kari kose ku basore bagize itorero Inyamibwa
Umuhanzikazi Chrisy Neat yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Umuhanzikazi Chrisy Neat yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyahurije hamwe abakunzi b'umuziki ugezweho na gakondo
Iki gitaramo cyahurije hamwe abakunzi b'umuziki ugezweho na gakondo
Bamwe kwifata byabananiye basanganira Inyamibwa ku rubyiniro
Bamwe kwifata byabananiye basanganira Inyamibwa ku rubyiniro
Byageze aho bamwe bajya mu matsinda bagerageza kubyina bijyanye n'uko biyumva
Byageze aho bamwe bajya mu matsinda bagerageza kubyina bijyanye n'uko biyumva