Mbonyicyambu Israel, uzwi nka Israel Mbonyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyiswe Icyambu ku nshuro ya gatanu.
Icyambu 5 gitegerejwe i Kigali muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza mu 2026.
Abinyujije mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram, Israel Mbonyi yagaragaje ko n’amatike yamaze kujya ku isoko.
Ati “Icyambu 5. Amatike yamaze kujya hanze. Ni ku wa 25 Ukuboza mu 2026 muri BK Arena.”
Byitezwe ko kizahuza abakunzi b’umuziki wo kuramya batandukanye dore bizahurirana n’Umunsi Mukuru wa Noheli, aho abizera Yesu/Yezu bazaba bizihiza ivuka rye.
Imyaka ine ishize ibi bitaramo byitabirwaga ku bwinshi kuko BK Arena byaberagamo yabaga yuzuye n’amatike yose yashize ku isoko mbere y’igitaramo.
Ibi bitaramo yabitangiye mu 2022 ubwo yahamurikiraga album ye yise Icyambu, izina ry’ibitaramo rihita rifata gutyo nyuma y'uko icyo yahakoreye kigenze neza.
Kugura itike ni ku rubuga rwa www.ticqet.rw cyangwa ugakanda*513*01*01# maze ugakurikiza amabwiriza.






Ibitekerezo 0