Israel Mbonyi ategerejwe mu Bubiligi ku wa 13 Kamena 2026 igitaramo cye kikazabera ahitwa Hotel dolce la hulpe, ku wa 20 Kamena 2026 akazakomereza mu Budage mu gihe azahita akomereza mu Bwongereza mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Israel Mbonyi yavuze ko nubwo ibi aribyo bitaramo bimaze kwemezwa hagize n’ahandi bamutumira ashobora kubitaba gusa ahamya ko ibi bitatu aribyo byamaze kwemezwa.

Ati “Byaba ari umugisha mbonye ibindi bitaramo ariko nyine navuga ko ibi bitatu aribyo twamaze kwemeza. Abantu bazaze twishimane dutaramire Imana, bizaba ari umunezero kubabona aho nzataramira hose.”

Ku rundi ruhande, Israel Mbonyi yavuze ko nyuma yo kuva i Burayi azatangira gukora kuri ndirimbo nshya zizaba zigize album azamurikira abakunzi be mu gitaramo cyo kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2026 nubwo nta makuru menshi yifuje kukivugaho.

Uretse ibi bitaramo ariko kandi, Israel Mbonyi ategerejwe mu bitaramo byo mu bihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nubwo nabyo nta makuru menshi arabitangazaho bijyanye n’imyiteguro yabyo itararangira.

Israel Mbonyi yisangije amateka yo kuzuza BK Arena inshuro enye yikurikiranya mu bitaramo yise ‘Icyambu’.

Ibitaramo bya Israel Mbonyi i Burayi bizahera mu Bubiligi
Ibitaramo bya Israel Mbonyi i Burayi bizahera mu Bubiligi
Israel Mbonyi azakomereza mu Budage
Israel Mbonyi azakomereza mu Budage
Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo kizabera mu Bwongereza mu Mujyi wa Leeds
Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo kizabera mu Bwongereza mu Mujyi wa Leeds