Iyi filime yiswe The Eyes of Ghana, ishingiye ku mateka y’ubwigenge bwa Ghana n’uruhare iki gihugu cyagize mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika.
IShowSpeed yafatanyije na Breakwater Studios na Higher Ground mu bikorwa byo kugeza iyi filime ku bantu benshi, aho igaruka ku mateka ya y’Umunye-Ghana, Chris Hesse, wafashe amashusho y’ibikorwa by’ingenzi byaranze urugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Afurika.
Nk’uko ikinyamakuru Variety cyabitangaje, iyi filime iteganyijwe kwerekanwa mu nzu za sinema guhera ku wa 28 Ukwakira 2028, ku bufatanye n’ibigo birimo Regal, AMC na Cinemark.
The Eyes of Ghana, yatunganyijwe na Ben Proudfoot, yari yarerekanwe bwa mbere mu 2025, mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sinema rya Toronto (Toronto International Film Festival), ribera muri Canada.
Iyi filime ivuga ku buzima n’ibikorwa bya Chris Hesse, Umunye-Ghana wamamaye mu gufata amashusho y’ibikorwa byaranze urugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Ghana n’ibindi bihugu bya Afurika, cyane cyane mu myaka ya 1950 na 1960.
Hesse yafashe amashusho y’ibikorwa bitandukanye by’amateka, harimo n’ibyaranze ubuyobozi bwa Kwame Nkrumah, wabaye Perezida wa mbere wa Ghana, akanagira uruhare rukomeye mu guharanira ubwigenge n’ubumwe bwa Afurika.
Amashusho yasize, abarirwa mu bihumbi, yamaze imyaka myinshi atarashyirwa ahagaragara, mbere yo kongera kwitabwaho binyuze muri iyi filime.
IShowSpeed yavuze ko yishimiye kugira uruhare mu kugeza ayo mateka ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Ghana.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kenshi cyane kugira uruhare muri ‘The Eyes of Ghana’ no kuzana iki gice cy’amateka adasanzwe ku nsakazamashusho zihambaye. Nagiranye umubano wimbitse na Ghana ubwo nayisuraga uyu mwaka nkiga byinshi ku kazi kakozwe na Chris Hesse, bigatuma menya byinshi ku gihugu n’abacyo”.
Yakomeje agira ati “Camera ye yafashe amashusho y’ivuka ry’ubwigenge bwa Afurika ndetse n’umuhate we wo kuyasigasira bizatuma ibiragano by’ahazaza bibasha kubyibonera. Ntewe ishema n’ibigwi bye no kuzana iyo nkuru muri sosiyete yanjye”.
IShowSpeed, amazina ye nyakuri ni Darren Watkins Jr., yavukiye i Cincinnati muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abamukurikira basaga miliyoni 200 ku mbuga zitandukanye.
Yamenyekanye cyane kubera amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ayo anyuzaho imbonankubone agaragaza ibikorwa bye n’ingendo agirira mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Mu 2025, IShowSpeed yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa TIME100 Creators, rushyirwaho abantu 100 bafite uruhare rukomeye mu guhanga ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga.
Ethan Lewis, uhagarariye ibikorwa byo guhanga no gutunganya filime muri Higher Ground, yavuze ko bishimiye gukorana na IShowSpeed mu kugeza iyi nkuru y’amateka ya Afurika ku bantu benshi.



Ibitekerezo 0