Umunyamerika iShowSpeed yatsindiye igihembo nk’umukozi w'Umwaka ukorera amashusho ku rubuga rwa YouTube agakundwa cyane. Ni mu bihembo bya The Streamer Awards 2026 yari yatwayemo nk’iki no mu 2025.
Ni ibihembo yakesheje amashusho y’uruhererekane yakoze mu Gikombe cy’Isi cya 2026 mu mupira w’amaguru, cyegukanywe n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne. Ayo mashusho yayakoze nyuma y’urugendo yafatiyemo andi mashusho, ubwo yasuraga Umugabane wa Afurika akagera no mu Rwanda yagiriyemo ibihe byiza.
Davido yavuye muri Tanzania
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Davido yahagurutse mu gihugu cya Tanzania yari amazemo iminsi, asubira iwabo.
Ni uruzinduko rw’iminsi itatu yahagiriye we n’umugore we, Chioma, bakirwa na Diamond n’umugore we Zuchu. Amakuru aturuka muri Wasafi muri Tanzania ahamya ko aba bahanzi bakoranye indirimbo dore ko ubucuti bwabo bukomeje kwiyongera.
Amwe mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yahamaze agaragaza ko Davido yishimanye ndetse asangira na Diamond Platnumz hamwe n’ikipe zabo haba muri studio ndetse n’aho basohokeye. Hari n’aho bagaragara bari kubyina indirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie, wayihuriyemo na Diamond Platnumz.
Hahishuwe icyishe umukinnyi wa filime Anthony Clark
Anthony Clark, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, wamamaye mu yitwa ‘Yes, Dear’, yazize indwara y’ubuhumekero ifata mu bihaha.
Uyu musaza ukomoka muri Amerika, wari umaze kugira imyaka 62 y’amavuko, yitabye Imana ku wa 10 Ugushyingo 2026.
Daddy Yankee yigaruriye abafana muri Latin Grammys
Mu gitaramo cya Latin Grammys cyabereye i Las Vegas muri Amerika mu ijoro ryo ku wa 12-13 Ugushyingo 2026, umuhanzi w’Umulatini Daddy Yankee yigaruriye imitima y’abafana ubwo yaririmbaga indirimbo ye ‘Gasoline’ ikundwa cyane no mu Rwanda cyane, by’umwihariko ikaba ikunze gucurangwa no mu tubari.
Umuhanzi w’Umuhinde Diljit Dosanjh yatunguranye arunama akora ku birenge bya mama wa Daddy Yankee mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Uyu muhanzi yanasanze Daddy Yankee ku rubyiniro maze bafatanya kuririmbana indirimbo bakoranye yitwa Pokito.
Latifah agiye gushyirwa kuri Rock & Roll Hall of Fame
Umuhanzi w’Umunyamerika Queen Latifah, wavukiye i Newark agakurira muri East Orange, agiye gushyirwa ku rukutwa rwa Rock & Roll Hall of Fame, aho azanahererwa igihembo cya ‘Early Influence Award’.
Ni mu birori azahuriramo n’abandi bahanzi bagenzi be barimo Celia Cruz, Fela Kuti, MC Lyte, Gram Parsons, Wu-Tang Clan, Sade, Luther Vandross, Phil Collins, Billy Idol, Iron Maiden, Joy Division/New Order na Oasis.





Ibitekerezo 0