Iri kamba ritangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mukobwa yarihataniye ahanganye na bagenzi be barindwi.

Ishimwe yari yabonye amakamba ya Miss Congeniality na The Best Evening Gown muri iri rushanwa. Aya uko ari abiri yiyongereyeho ikamba ry’Igisonga cya Kane.

Ishimwe yabwiye IGIHE ko iri kamba barimuhaye nyuma yo gusanga bari babaze amanota ye nabi.

Ati “Irushanwa rirangiye ku wa 9 Mata, nasabye ko banyereka amanota yanjye mu byiciro byose twahatanagamo. Barayanyeretse mbabwira ko nasanze ko hari aho bibeshye ni ko kungira Igisonga cya Kane.”

Uyu mukobwa yavuze ko kuba yahawe ikamba bivuze ikintu gikomeye kuri we cyane ko rizamufasha mu bikorwa bye.

Ati “Guhabwa iri kamba bivuze ikintu gikomeye kuko narariruhiye none birangiye ndibonye kandi kuba ari ikintu nzahorana bizamfasha. Bigiye bituma ntangira ibikorwa by’umushinga nari mfite.”

Ibikorwa bye azabitangirira muri Arizona ariko arateganya kubigeza no mu Rwanda. Ati “Nintanabasha kuza mu Rwanda nzifashisha inzego zibishinzwe kugira ngo ibikorwa by’umushinga wanjye bigere ku bo byagenewe.”

Sandra Elyse Ishimwe afite umushinga ugamije gufasha abategarugori 140 muri Amerika no mu Rwanda. Mu minsi yashize yabwiye IGIHE ko uyu mushinga we waturutse ku buzima bugoye yanyuzemo ariko akaza gufashwa n’umutegarugori bataziranye.

Uretse ibyo kandi hari ubuzima abari n’abategarugori banyuzemo mu bihe bikomeye bya COVID-19 ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya ‘Guma mu rugo’ yatangiye muri Werurwe 2020 ahenshi ku Isi, aho abenshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu benshi batewe inda zitateganyijwe, ingo nyinshi zihura n’ikibazo cy’inzara.

Ibyo byamuteye gutangiza umushinga udaharanira inyungu witwa “The Ursula Women Foundation’’ uzita kandi ukanateza imbere abari n’abategarugori cyane cyane abagizweho n’ingaruka zaturutse kuri Covid-19.

Avuga ko impamvu yahisemo izina ‘The Ursula Women Foundation ari uko “Ursula’’ ari izina ry’igisimba mu Kinyarwanda bakunze kwita “idubu”.

Ni cyo cya mbere ku Isi kizwiho kuba ahantu hagoranye cyane mu rubura n’ubukonje bwinshi, ariko kikaba kihabaye ibinyejana n’ibinyejana kubera imwe mu myitwarire yacyo irimo kwemera cyangwa kwakira no kwihangana.

Ati “Umutegarugori nawe namugereranyije n’iyo nyamaswa yiga kuba ahantu hagoye ariko ntibiyibuze kubaho. Na bo babaho mu buzima bugoye ariko bakabasha gutanga umusanzu ukomeye mu muryango; ni bo batwita amezi icyenda, bakabyara, bakagira uruhare mu mikurire y’umwana kuko aribo bamukurikirana umunsi ku wundi.”

Umuryango The Ursula Women Foundation watangijwe n’uyu mukobwa urateganya guhindurira ubuzima abari n’abategarugori 70 bo mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ndetse n’abagera kuri 70 bo mu Rwanda.

Uzahera ku bafite imyaka 12 kuzamura mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa, ndetse imibare ikazagenda yiyongera ubwo uzagenda wagura ibikorwa byawo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Sandra Elyse Ishimwe afite imyaka 23 ubu aba muri mu Mujyi wa Phoenix muri Arizona. Yavukiye mu Karere ka Nyaruguru aba ari naho akurira. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane.

Ubwo yari akiri muto, yabonye amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa nyuma aza kuhava ajya kuba muri British Guiana muri Amerika y’Amajyepfo. Nyuma yaje kujya muri Amerika muri Arizona ari naho aba kugeza ubu.

Akunda gutembera, kunguka inshuti nshya, gusoma ibitabo no kuzamuka imisozi. Ubu ari kwiga ibijyanye no kumurika imideli no gukina filime muri John Casablancas Modeling & Acting Agency. Arimo no kwiga Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima. Uyu mukobwa avuga neza Ikinyarwanda, Igishinwa, Icyongereza n’Igifaransa.

Ikamba rya Miss Africa Arizona ryegukanywe na Bernadette Amofa ukomoka muri Ghana. Igisonga cya Mbere ni Kadiatu Kamara ukomoka muri Sierra Leone, icya Kabiri ni Eunice Orji ukomoka muri Nigeria mu gihe Anny Cynthia Habonimana wo mu Burundi yabaye icya Gatatu.

Ishimwe Sandra yaserutse mu myambaro yerekana ibendera ry'u Rwanda
Ishimwe Sandra yaserutse mu myambaro yerekana ibendera ry'u Rwanda
Ishimwe ubwo yerekanaga impano ye
Ishimwe ubwo yerekanaga impano ye
Ishimwe yari yabanje guhabwa ibihembo bibiri
Ishimwe yari yabanje guhabwa ibihembo bibiri
Ishimwe yahawe ikamba ry'Igisonga cya Kane nyuma yo kongera kubara amanota
Ishimwe yahawe ikamba ry'Igisonga cya Kane nyuma yo kongera kubara amanota
Ishimwe Sandra Elyse afite umushinga azageza no mu Rwanda
Ishimwe Sandra Elyse afite umushinga azageza no mu Rwanda
Ishimwe yaserutse mu buryo bubereye ijisho
Ishimwe yaserutse mu buryo bubereye ijisho
Ishimwe yari ahagarariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona
Ishimwe yari ahagarariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona
Uyu mukobwa yari ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa
Uyu mukobwa yari ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa
Uyu mukobwa n'ubwo aba muri Amerika ashaka no gufasha abari bo mu Rwanda
Uyu mukobwa n'ubwo aba muri Amerika ashaka no gufasha abari bo mu Rwanda
Yaserukanye ibikoresho gakondo byo mu Rwanda ubwo yitabiraga Miss Africa Arizona
Yaserukanye ibikoresho gakondo byo mu Rwanda ubwo yitabiraga Miss Africa Arizona