Ishimwe w’imyaka 14 washaririwe no kuba mu muhanda, afite inzozi zo kuzaba umuhanzi wabyize

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Ishimwe Fiston w’imyaka 14 washaririwe no kuba umwana wo mu muhanda no kwiga aba mu kinamba, ubu akaba atunzwe no gukora capati na sambusa, yahishuye ko afite indoto zo kwiga umuziki akaba umuhanzi unatunganyiriza abandi indirimbo.

-Nyina yapfuye abyara mushiki we muto, ubuzima burahinduka

-Yabaye mayibobo akajya yiga ataha mu kinamba

-Ku myaka 14 buzima bwamwigishije gukora capati, sambusa n’ibyo bazipfunyikamo

Uyu mwana wavutse mu 2006 yakuriye i Kabeza, mu 2013 nyina yitaba Imana arimo kubyara mushiki we muto.

Se ubabyara yagowe no kubarera kubera ikibazo cy’amikoro, bituma ajya kuba mu muhanda, ba bana bazwi nka mayibobo.

Ati ”Sinzi ikibazo cyabaye kuri data ariko twisanze adafite ubushobozi bwo kwishyura inzu. Mama akimara gupfa twagiye kuba mu cyaro kwa nyogokuru, icyakora kuko njye na mushiki wanjye mukuru twari bakuru, badusabye ko twasubira i Kigali kubana na Papa. Mushiki wanjye yahise abona umuntu umurera, njye njya mu muhanda ntangira kuba mayibobo gutyo.”

Ni ubuzima yatangiye mu 2013 kugeza mu 2014 ubwo abo mu muryango wo kwa nyina bamenyaga amakuru ko abana babayeho nabi.

Ati ”Musaza wa mama yatumye umuntu biganye aza kudutwara atujyana i Kayonza mu muryango wo kwa mama.”

Avuga ko ageze i Kayonza yasanze ubuzima buhari bukomeye kuruta nubwo yabagamo mu muhanda. Ishimwe avuga ko nyina yapfuye yiga mu wa Gatatu w’amashuri abanza, ahita ayasubika kugeza mu 2015 ubwo yayasubukuraga.

Uyu mwana wari warigiye mu baturanyi uko bakora impapuro zipfunyikwamo ibintu nka capati n’isambusa, ageze i Kayonza ubuzima bwo kwa nyirakuru bukamunanira yiyunze ku mugabo w’umuturanyi wakoraga sambusa na capati.

Ibi yabikoze imyaka ibiri kugeza mu 2017. Uyu mugabo bakoranaga yamwishyuraga amafaranga ibihumbi bitandatu ku kwezi, aya akaba yaramufashaga kugura amakayi n’utundi dukoresho nkenerwa, cyane ko yanamucumbikiraga.

Ati “Ngeze mu wa Gatanu ngiye mu wa Gatandatu, nibwo bansezereye kuko wasangaga akenshi byaransabaga gukora igitondo n’ikigoroba mu gihe mbere nabaga nize hamwe ahandi ngakora amasambusa.”

Agisezererwa mu rugo rw’uyu mugabo, Ishimwe yigiriye inama yo kutajya kwa Nyirakuru kuko naho ubuzima butari bwiza, ahitamo gusubira i Kigali kwa Se.

Ati “Naragiye turabana, mubwira ko nshaka kwiga i Kigali. Yatinze kubyemera ariko aza kubyumva, nagiye ku ishuri mbabwira ikibazo mfite barabyemera niga mu wa gatandatu mu Rubirizi, igihe nari ndi kwiga papa yabuze ubushobozi bwo kwishyura inzu baratwirukana. Nguko uko nisanze ndara mu kinamba nkajya mbyuka njya kwiga ngataha ariho ntaha, kuko ntashoboraga gusubira mu muhanda nka cyera.”

Ishimwe avuga ko ubwo yabaga muri iki kinamba, umubyeyi umwe utuye hafi yacyo yitegereje ubuzima abayemo, birangira amusabye ko yagenda bakabana.

Iki gihe uyu mwana yatangiye kwiga ataha kuri uyu mubyeyi, ariko igihe atize akajya gukora ibiraka byo gukora capati na sambusa.

Coronavirus yasanze Ishimwe yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Umwe mu babyeyi baturanye nawe yiyemeje gufasha Ishimwe, akamugurira ibikoresho kugira ngo noneho amasambusa azajya akora ajye ayicururiza aho kuyakorera abandi.

Yifuza kuzaba umuhanzi wabyize no guhuza umuryango we

Ishimwe avuga ko mu byifuzo bye, ikiza imbere ari ukwiga umuziki akaba yajya akorera abandi indirimbo, ariko anabasha kwikorera ize.

Anavuga ko mu ndoto ahorana harimo kongera guhuza umuryango we, bityo bashiki be bato bakabona uburere bakura ku mubyeyi wabo basigaranye, aho kurererwa ahantu hatandukanye.

Ishimwe yakuranye urukundo rwa muzika ndetse avuga ko anafite impano yo kuririmba no kuvuga imivugo.

Ati ”Ku ishuri aho nigaga i Kayonza hari igihe nigeze kwitabira amarushanwa y’ibigo by’abapadiri byo mu karere, mba uwa mbere mu bigo umunani byahatanye icyo gihe.”

Mu muziki wigisha, uyu mwana avuga ko indirimbo Ubigenza ute ya Niyo Bosco ariyo akunda bikomeye, mu gihe Bruce Melodie ari we muhanzi afata nk’icyitegererezo.

Ikiganiro na Ishimwe w’imyaka 14 washaririwe no kuba mayibobo

Ishimwe Fiston w'imyaka 14 akora sambusa na capati mu rwego rwo gushakisha imibereho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .